Iyi
nama yahuje abahagarariye ibihugu, inzego za Leta, sosiyete sivile, abafite mu
nshingano umuco, binyuze muri Civil Society Forum. Mu bayitabiriye harimo abategura
iserukiramuco “Ikirenga Art and Culture Promotion” na “Rwanda Creative
Coalition”, bitabiriye nk'abanyamuryango ariko batemerewe gufata imyanzuro.
Ijambo
ryatanzwe na Hakizimana Pierre utegura iserukiramuco rya ‘Ikirenga’, ryagarutse
ku nshingano n’umusanzu wabo muri iyi nama, rinasobanura impamvu AI ikwiriye
kwitabwaho mu buryo bwihariye mu nganda ndangamuco.
Muri
iyi nama, hagaragajwe intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo
byafashwe ku bijyanye n’uko ‘Convention’ ikoreshwa mu isi y’ikoranabuhanga
rihinduka vuba.
Uburyo
amabwiriza ngengamikorere yavugururwa kugira ngo agaragaze
neza ingaruka za AI ku nganda ndangamuco;
Isesengura
ry’amahitamo y’amategeko ashoboka mu gukomeza gushimangira urwego rw’amategeko
rwa Convention;
Uko
hashyirwaho uburyo burambye bwo kurengera uburenganzira bw’abahanzi mu gihe AI
igenda irushaho kwinjira mu rujya n’uruza rw’umuziki, amashusho, ubuvanganzo
n’ibindi.
Nk’abahagarariye
sosiyete sivile, Ikirenga na Rwanda Creative Coalition bashimangiye ko: Iterambere
rya AI rigomba kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi n’abanyabugeni;
Ikoranabuhanga
ridakwiye gusimbura umwimerere n’agaciro k’umuco w’ibihugu; AI ikwiye kuba
igikoresho gishyigikira guhanga, aho kugusimbura.
Bagaragaje
kandi ko ari ingenzi ko amategeko avugururwa hakiri kare, mu rwego rwo gukumira
ibibazo bishobora kuvuka birimo gukoresha ibihangano by’abandi nta
burenganzira, cyangwa gutesha agaciro umwimerere w’ibihangano.
Nk’uko
byagarutsweho, ibihugu biri mu nzira y’iterambere biracyakeneye: Hakenewe kwagurirwa
amahirwe ku masoko mpuzamahanga; gushyigikirwa mu kubaka ubushobozi
bw’abahanzi; no kwegerezwa ikoranabuhanga n’amikoro.
Abagize
sosiyete sivile bibukije ko iri hame ridakwiye kuguma ku mpapuro gusa, ahubwo
rikwiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika, ku buryo umuhanzi wo mu gihugu
nk’u Rwanda na we abasha kugera ku isoko mpuzamahanga adaheranwa n’imbogamizi
z’ikoranabuhanga n’amikoro.
Abitabiriye
inama bishimiye kandi ko hemejwe ingengo y’imari y’agateganyo ya 2026–2027
y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Umuco (International Fund for Cultural
Diversity).
Iki
kigega gifite uruhare rukomeye kuko: Gishyigikira imishinga itanga impinduka mu
nganda ndangamuco; giteza imbere politiki z’umuco; gishyigikira udushya
n’imishinga y’abahanzi bo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Hakizimana
Pierre utegura iserukiramuco ‘Ikirenga’, yashimye uburyo inkunga zisabwa muri
gahunda ya 16 y’imishinga zasuzumwe kandi zigaterwa inkunga, ashimangira ko ibi
byongera icyizere ku bahanzi n’imiryango ibahagarariye.
Nk’indorerezi
muri iyi nama, Ikirenga Art and Culture Promotion na Rwanda Creative Coalition
batangaje ko: Bakurikiranye ibiganiro mu mucyo n’ubunyamwuga; batanze
ibitekerezo bigamije guteza imbere umuco n’ubuhanzi; bubakiye ku bunararibonye
bw’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’umuco rujyana n’igihe.
Banahize
ko bazakomeza gukangurira abahanzi kumenya no gukoresha amahirwe atangwa n’iya
nama ya Unesco; gukorana na Leta n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa
ibyemezo byafashwe; guteza imbere ubuvugizi bugamije kurengera uburenganzira
bw’abahanzi mu bihe bya AI.
Mu
gusoza, Hakizimana Pierre yashimangiye ko ‘Convention’ ya 2005 ikiri inkingi
ikomeye mu kurengera no guteza imbere itandukaniro ry’umuco ku isi.
Yagaragaje
ko mu gihe isi igenda ihinduka kubera ikoranabuhanga, hakenewe: gukorana hagati
ya Leta, sosiyete sivile n’abahanzi; kubaka amategeko arambye kandi ajyanye
n’igihe; no ushyigikira ibihugu biri mu nzira y’iterambere kugira ngo na byo
bigire uruhare rugaragara ku isoko mpuzamahanga ry’umuco.
Ikirenga
Art and Culture Promotion na Rwanda Creative Coalition byiyemeje gukomeza kuba
ijwi ry’abahanzi n’abanyabugeni, no guteza imbere umuco nk’inkingi y’iterambere
rirambye, cyane cyane mu gihe AI igenda ifata umwanya munini mu buzima bwa buri
munsi.
Iyi nama yabereye i Paris yasize ubutumwa bukomeye ko ikoranabuhanga rirahari kandi rizakomeza kwaguka, ariko umuco n’ubuhanzi bigomba gukomeza kuba umutima w’iterambere, bidateshejwe agaciro n’iterambere rya AI.

Mu nama ya UNESCO yabereye i Paris, hagenzuwe uko AI iri guhindura inganda ndangamuco, ‘Ikirenga’ na Rwanda Creative Coalition batanga umusanzu mu kurengera uburenganzira bw’abahanzi

Hakizimana Pierre utegura
iserukiramuco ‘Ikirenga’ yagejeje ijwi ry’u Rwanda mu nama mpuzamahanga ya
UNESCO, asaba ko ikoreshwa rya AI ryubahiriza umwimerere n’agaciro ku muco
Mu
biganiro byibanze ku ikoreshwa rya AI no gushyigikira ibihugu biri mu nzira
y’iterambere, ‘Ikirenga’ yashimangiye ko umuco ugomba kurindwa no gutezwa
imbere mu bihe by’ikoranabuhanga rigezweho
