Tunda wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan ari hafi kwibaruka umwana wa Diamond

Imyidagaduro - 30/11/2017 12:16 PM
Share:
Tunda wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan ari hafi kwibaruka  umwana wa Diamond

Uko iminsi igenda ishira, niko umwe mu bahanzi b’ibyamamare wo mu gihugu cya Tanzaniya, Diamond agenda arushaho kuvugwa mu nkuru zo guca inyuma umugore we Zari ndetse akanabyarana n’abandi bagore. Kuri ubu aravugwaho ko hari undi mugore uri hafi kwibaruka umwana we.

Mu minsi ishize Zari aherutse kubinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amagambo yatumye benshi batekereza ko yavugaga Diamond. Yagize ati “Aho gushaka kumenyekana, umuntu ahugiye mu kubyara abana benshi.” Kuri benshi bahise bumva ko ibi Zari yabibwiraga Diamond Platnumz bitewe n’ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko hari undi mugore wo muri Tanzaniya uri hafi kwibaruka umwana wa Diamond.

Tunda

Uyu mukobwa nawe yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Salome' ya Diamond

Uwo mukobwa uri kuvugwaho kuba atwite inda ya Diamond yitwa Tunda Sebastian ndetse akaba yitegura kubyara vuba, yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Salome' ya Diamond ndetse ari no mu mashusho ndirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan. Byakunze kuvugwa kenshi mu itangazamakuru ko Tunda na Diamond bafitanye umubano wihariye. Ibi bikaba bizahita bigeza Diamond ku mubare w’abana bane (4) azaba abyaranye n’abandi bagore bo hanze. Hari umwe afitanye na Hamisa Mobetto, hari umurundikazi byavuzwe ko babyaranye impanga ebyiri ndetse n’uyu Tunda.

Tunda

Tunda

Tunda aherutse kuza mu Rwanda  ubwo hafatwaga amashusho y'indirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan

Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu yaba itera Diamond gukunda cyane abakobwa/abagore beza kandi b’inzobe, cyane ko yaba Zari, Hamisa, Tunda n’uwo murundikazi bose ari inzobe zisa neza. Bizwi na Diamond ubwe n’Imana ye!

 Andi mafoto ya Tunda utwitiye Diamond

Tunda

Tunda

Tunda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...