Uncle Austin yimwe uburenganzira ku mwana we; uwo bamubyaranye agiye gukora ubukwe

Imyidagaduro - 29/12/2021 9:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Uncle Austin yimwe uburenganzira ku mwana we; uwo bamubyaranye agiye gukora ubukwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin], yifashishije imbuga nkoranyambaga ze avuga ko kuri we umubyeyi wima umwana we amahirwe yo kubona Se akwiye igihano.

Bamwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Twitter, bamubwiye ko bemeranya nawe. Ko ibyo ababyeyi bapfa, bitagakwiye kugira ingaruka ku mwana babyaranye.

Uwitwa Hirwa Paccy yagize ati “Ni ukuri pe! Icyo ababyeyi baba bapfa cyose ntikireba abana. Abana baba bakura bagira ubwenge, nabo mu mibereho yabo babona ukuri ariko ntawubihereranye ngo abice mu mutwe."

Byukusenge Felix we yanditse avuga ko ‘umwana buri mubyeyi wese amufiteho uburenganzira’. Abwira Uncle Austin ko niba afite iki kibazo yakwegera abanyamategeko ‘bakagusobanurira byimbitse’.

Mu butumwa bwe, Uncle Austin yagaragaje ko nta mubyeyi ukwiye kwima umwana we amahirwe yo kubona Se, mu gihe cyose yaba akora inshingano zose.

Avuga ko umubyeyi urenzaho n’amagambo yo kwangisha umwana Se akwiye guhanwa. Ati “Umubyeyi wima umwana we amahirwe yo kubona Se kandi ahari ataramwihakanye, ntacyo atamuha, amurihira amashuri, akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mu mutwe akiri muto " mba numva akwiye n'igihano."

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko azi neza ko ibi bibaye bikorwa n’umugabo, umugore yakwifashisha imbuga nkoranyambaga agatabaza, akagana inzego, akitabaza n’amategeko kugeza ubwo umugabo ahawe igihano.

Yavuze ko hari abantu benshi bari kunyura mu bihe nk’ibi, asaba bamwe mu babyeyi kwirinda kwikunda no kwangisha abana ababyeyi kuko bigira ingaruka ku mwana mu gihe kirekire.

Uyu muhanzi wibanda ku njyana ya Afrobeat mu bihangano bye, ntiyigeze yerura ngo agaragaze ko nawe afite ikibazo nk’iki. Ahubwo ubutumwa bwe bugaragaza ko yavugiraga abandi babyeyi bari guca mu bihe nk’ibi.

Uncle Austin asanzwe afite umwana w’umukobwa witwa London Ava Luwano, yabyaranye na Mwiza Joannah batandukanye.

Uyu Mwiza Joannah watandukanye na Uncle Austin yatangiye ubuzima bushya, ajya mu rukundo n’undi musore witwa Osteen bitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Ku wa 8 Ukwakira 2021, Mwiza Joannah yashyize amafoto kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo. Ati “Yabikoze Osteen! Ndiyumva nk’uwagatangaza kandi ndatuje."

Amakuru yizewe agera kuri INYARWANDA aravuga ko mu gihe Mwiza Joannah yitegura gukora ubukwe, yatangiye kwangisha Uncle Austin umwana babyaranye; ndetse ko abwira amagambo atari meza uyu mwana agamije kumwangisha Se. Amakuru akomeza avuga ko Uncle Austin atagihura n’umwana we, ndetse ko iyo abishatse asaba uburenganzira.

INYARWANDA yanahawe amakuru avuga ko kugeza ubu Uncle Austin yamaze gutanga ikirego mu rukiko, asaba ko ahabwa uburenganzira ku mwana.

Yatanze ikirego ariko mu gihe amaze imyaka ine arwana intambara, asaba ko ahabwa uburenganzira ku mwana.

Kuva ubwo iyi nkuru yategurwaga, Uncle Austin ntiyabonetse ku murongo wa telefoni ngo agire icyo avuga ku makuru avuga ko yimwe uburenganzira ku mwana we.

Uncle Austin avuga ko kuri we umugore wima umwana uburenganzira bwo kubona Se akwiye guhanwa

 

Austin avuga ko ari umugore wabujijwe uburenganzira ku mwana we bakizwa n’amategeko, inzego zigahaguruka Amakuru aravuga ko Uncle Austin abuzwa uburenganzira ku mwana yabyaranye na Mwiza Joannah


Amakuru aravuga ko Uncle Austin yatanze ikirego asaba guhabwa uburenganzira ku mwana we


Mwiza yatandukanye na Uncle Austin ajya mu rukundo n’umusore witwa Osteen


Mwiza ngo abwira umwana we amagambo atari meza agamije kumwangisha Se

 Uncle Austin na Mwiza babyaranye umwana w'umukobwa

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...