Bamwe mu bamukurikira ku rubuga rwa
Twitter, bamubwiye ko bemeranya nawe. Ko ibyo ababyeyi bapfa, bitagakwiye
kugira ingaruka ku mwana babyaranye.
Uwitwa Hirwa Paccy yagize ati “Ni
ukuri pe! Icyo ababyeyi baba bapfa cyose ntikireba abana. Abana baba bakura
bagira ubwenge, nabo mu mibereho yabo babona ukuri ariko ntawubihereranye ngo
abice mu mutwe."
Byukusenge Felix we yanditse avuga ko
‘umwana buri mubyeyi wese amufiteho uburenganzira’. Abwira Uncle Austin ko niba
afite iki kibazo yakwegera abanyamategeko ‘bakagusobanurira byimbitse’.
Mu butumwa bwe, Uncle Austin
yagaragaje ko nta mubyeyi ukwiye kwima umwana we amahirwe yo kubona Se, mu gihe
cyose yaba akora inshingano zose.
Avuga ko umubyeyi urenzaho n’amagambo
yo kwangisha umwana Se akwiye guhanwa. Ati “Umubyeyi wima umwana we amahirwe yo
kubona Se kandi ahari ataramwihakanye, ntacyo atamuha, amurihira amashuri, akanarenzaho
kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mu mutwe akiri muto " mba
numva akwiye n'igihano."
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko azi
neza ko ibi bibaye bikorwa n’umugabo, umugore yakwifashisha imbuga
nkoranyambaga agatabaza, akagana inzego, akitabaza n’amategeko kugeza ubwo umugabo
ahawe igihano.
Yavuze ko hari abantu benshi bari
kunyura mu bihe nk’ibi, asaba bamwe mu babyeyi kwirinda kwikunda no kwangisha
abana ababyeyi kuko bigira ingaruka ku mwana mu gihe kirekire.
Uyu muhanzi wibanda ku njyana ya
Afrobeat mu bihangano bye, ntiyigeze yerura ngo agaragaze ko nawe afite ikibazo
nk’iki. Ahubwo ubutumwa bwe bugaragaza ko yavugiraga abandi babyeyi bari guca
mu bihe nk’ibi.
Uncle Austin asanzwe afite umwana w’umukobwa
witwa London Ava Luwano, yabyaranye na Mwiza Joannah batandukanye.
Uyu Mwiza Joannah watandukanye na
Uncle Austin yatangiye ubuzima bushya, ajya mu rukundo n’undi musore witwa Osteen
bitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere.
Ku wa 8 Ukwakira 2021, Mwiza Joannah yashyize
amafoto kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo.
Ati “Yabikoze Osteen! Ndiyumva nk’uwagatangaza kandi ndatuje."
Amakuru yizewe agera kuri INYARWANDA aravuga ko mu gihe Mwiza Joannah yitegura gukora ubukwe, yatangiye kwangisha Uncle Austin umwana babyaranye; ndetse ko abwira amagambo atari meza uyu mwana agamije kumwangisha Se. Amakuru akomeza avuga ko Uncle Austin atagihura n’umwana we, ndetse ko iyo abishatse asaba uburenganzira.
INYARWANDA yanahawe amakuru avuga ko
kugeza ubu Uncle Austin yamaze gutanga ikirego mu rukiko, asaba ko ahabwa uburenganzira
ku mwana.
Yatanze ikirego ariko mu gihe amaze
imyaka ine arwana intambara, asaba ko ahabwa uburenganzira ku mwana.
Kuva ubwo iyi nkuru yategurwaga, Uncle
Austin ntiyabonetse ku murongo wa telefoni ngo agire icyo avuga ku makuru avuga
ko yimwe uburenganzira ku mwana we.
Uncle Austin avuga ko kuri we umugore
wima umwana uburenganzira bwo kubona Se akwiye guhanwa
Austin avuga ko ari umugore wabujijwe
uburenganzira ku mwana we bakizwa n’amategeko, inzego zigahaguruka Amakuru aravuga ko Uncle Austin
abuzwa uburenganzira ku mwana yabyaranye na Mwiza Joannah
Amakuru aravuga ko Uncle Austin
yatanze ikirego asaba guhabwa uburenganzira ku mwana we
Mwiza yatandukanye na Uncle Austin ajya mu rukundo n’umusore witwa Osteen
Mwiza ngo abwira umwana we amagambo
atari meza agamije kumwangisha Se
