Amezi umunani yari ashize Uncle Austin asezeye kuri
Kiss Fm, kuko ku wa 15 Gashyantare 2022 ari bwo yatanze ibaruwa isezera ku
mugaragaro.
Akimara kuva kuri Kiss Fm yaguze imigabane muri Power
Fm anatangira kuyikoraho, ariko kuva muri Nzeri 2022 yatandukanye nayo.
Ubwo yatangazaga ko yatangiye gukorera Power Fm,
yabwiye InyaRwanda ko atigeze atekereza kuva kuri Kiss Fm kugeza ubwo mu 2021
ahuye n’umushoramari bahuje imbaraga, biyemeza gushinga Power Fm yahoze ari
Vision Fm.
Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nigeze ntekereza kuva
kuri Kiss Fm, kugeza umwaka ushize (2021) ubwo nabonaga umufatanyabikorwa."
Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bamwe mu
banyamakuru ba Kiss Fm batangiye guca amarenga y’igaruka rya Uncle Austin kuri
iyi Radio.
Abarimo Sandrine Isheja Butera bifashe amashusho
basubiramo ijambo ‘wazaaaaaaa’, mu buryo bw’amasegonda Uncle Austin yatangaga ku
bantu bashakaga gutsinda amafaranga n’ibindi bihembo byabaga byateganyijwe.
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, Uncle
Austin umaze imyaka 15 mu itangazamakuru yanditse kuri konti ye ya Twitter
avuga ko akunda gufasha abakiri bato cyane cyane mu gisata cy’ubuzima abarizwamo (showbiz).
Yavuze ko we n’umufatanyabikorwa kuri Power Fm
bazamuye impano nshya ‘uyu munsi ntewe ishema n’abo bavuyemo mu gihe gito’.
Uncle Austin yavuze ko mu buryo bw’ubushabitsi ushobora imari ahantu hagufasha gukomeza kwaguka, cyangwa se hatanga icyizere cy’ibiramba, cyangwa se ukaba wahitamo guharira abandi.
Yashimye uwo bari bafatanyije gushinga Power Fm bakomeje kuba inshuti nziza. Ati “Byari byiza gukorana nawe."
Yaboneyeho kuvuga ko guhera kuri uyu wa Mbere ijwi rye
ryumvikana kuri ‘Micro’ za Radio Kiss Fm, kandi yari akumbuye kuvugira ku
ndangururamajwi. Ati “Nizere ko nazo zinkumbuye (Microphone)."
Austin yigeze kuvuga ko mu gihe yamaze kuri Kiss Fm yishimira impinduka yakoze kuri Kiss Fm, kandi ko mu isesengura bakoraga,
ryerekanaga ko ibiganiro yatangije bikunzwe mu baturage.
Austin yumvikanisha ko mu mishinga yose yakoreye kuri
Kiss Fm, yishimira ibihembo bya Kiss Summer Awards yatangije. Avuga ko ibi ari
ibintu yakuze ashaka gukora.
Uncle Austin yasubiye kuri Kiss Fm nyuma y’amezi
umunani atandukanye nayo
Uncle Austin yumvikanishije ko mu buryo bw’ubushabitsi
ushora imari ahaguha icyizere cy’ibiramba
Uncle Austin agiye gukomeza urugendo rw’imyaka umunani
yari amaze kuri Kiss Fm