Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26
Gashyantare 2022, Uncle Austin yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye
kuri Grand Legacy i Remera.
Yavuze ko bitoroshye gutangaza ko
yasezeye kuri Kiss Fm, kubera ko ari Radio yamuhaye gukomera mu rugendo
rw’itangazamakuru.
Hari hashize iminsi micye, Radio Kiss
Fm ishyize ku isoko umwanya we. Ivuga ko ikeneye umunyamakuru wa Radio kandi
ushoboye.
Uncle Austin yavuze ko ku wa 15
Gashyantare 2022, ari bwo yatanze ibaruwa isezera. Yashimye abari abakoresha
be, avuga nawe igihe kigeze cyo kwikorera.
Uyu munyamakuru watangiye ku myaka 15
y’amavuko, yavuze ko mu gihe yamaze akora kuri Kiss Fm, hari abari baziko ari
‘Radio ya Austin na Sandrine’.
Yavuze ko Radio yashinze yitwa ‘Power
Fm’ yahoze ari Vision Fm. Avuga ko, iyi Radio ubu iri kumvikana kandi ko guhera
tariki 1 Werurwe 2022 azatangira kugaragaza abanyamakuru bazakorana.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa
INYARWANDA, Uncle Austin yavuze ko atigeze atekereza kuva kuri Kiss Fm. Ati “Ntabwo
ntigeze ntekereza kuva kuri Kiss Fm. Kugeza umwaka ushize ubwo nabonaga
umufatanyabikorwa."
Uyu muhanzi yavuze ko atazaba umuyobozi
wa Power Fm, ahubwo azaba umuyobozi utegura kandi ushyira mu bikorwa gahunda z’iyi
Radio.
Yavuze ko mu gihe yamaze kuri Kiss
Fm, yishimira impinduka yakoze kuri Kiss Fm. Kandi ko mu isesengura bakoraga,
ryerekanaga ko ibiganiro yakoraga byabaga bikunzwe mu baturage. Ati “Ibyo
nagizemo uruhare biri mu bintu abantu bishimiye."
Austin yavuze ko mu mishinga yose
yakoreye kuri Kiss Fm, yishimira ibihembo bya Kiss Summer Awards yatangije.
Avuga ko ibi ari ibintu yakuze ashaka gukora.
Yavuze ko imigabane afite muri Power
Fm ari myinshi, ariko ko atayivugira mu itangazamakuru.

Uncle Austin yatangaje ko ku wa 15
Gashyantare 2022 ari bwo yasezeye kuri Kiss Fm
Austin yavuze ko Radio izaha imbaraga
umuziki cyane cyane abakora Hip Hop. Ati “Kuri Power Fm tuzakina indirimbo ya
buri muhanzi. Ufite indirimbo nziza."
Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Khamiss Sango ni we wayoboye iki kiganiro n’abanyamakuru
Imyaka umunani (8) yari ishize Uncle Austin ari umunyamakuru wa Kiss Fm