Uncle Austin yashinze Radio nyuma yo gusezera kuri Kiss Fm

Imyidagaduro - 26/02/2022 12:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Uncle Austin yashinze Radio nyuma yo gusezera kuri Kiss Fm

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin, yatangaje ko yashinze Radio yitwa "Power Fm" nyuma yo gusezera kuri Kiss Fm.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, Uncle Austin yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Grand Legacy i Remera.

Yavuze ko bitoroshye gutangaza ko yasezeye kuri Kiss Fm, kubera ko ari Radio yamuhaye gukomera mu rugendo rw’itangazamakuru.

Hari hashize iminsi micye, Radio Kiss Fm ishyize ku isoko umwanya we. Ivuga ko ikeneye umunyamakuru wa Radio kandi ushoboye.

Uncle Austin yavuze ko ku wa 15 Gashyantare 2022, ari bwo yatanze ibaruwa isezera. Yashimye abari abakoresha be, avuga nawe igihe kigeze cyo kwikorera.

Uyu munyamakuru watangiye ku myaka 15 y’amavuko, yavuze ko mu gihe yamaze akora kuri Kiss Fm, hari abari baziko ari ‘Radio ya Austin na Sandrine’.

Yavuze ko Radio yashinze yitwa ‘Power Fm’ yahoze ari Vision Fm. Avuga ko, iyi Radio ubu iri kumvikana kandi ko guhera tariki 1 Werurwe 2022 azatangira kugaragaza abanyamakuru bazakorana.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, Uncle Austin yavuze ko atigeze atekereza kuva kuri Kiss Fm. Ati “Ntabwo ntigeze ntekereza kuva kuri Kiss Fm. Kugeza umwaka ushize ubwo nabonaga umufatanyabikorwa."

Uyu muhanzi yavuze ko atazaba umuyobozi wa Power Fm, ahubwo azaba umuyobozi utegura kandi ushyira mu bikorwa gahunda z’iyi Radio.

Yavuze ko mu gihe yamaze kuri Kiss Fm, yishimira impinduka yakoze kuri Kiss Fm. Kandi ko mu isesengura bakoraga, ryerekanaga ko ibiganiro yakoraga byabaga bikunzwe mu baturage. Ati “Ibyo nagizemo uruhare biri mu bintu abantu bishimiye."

Austin yavuze ko mu mishinga yose yakoreye kuri Kiss Fm, yishimira ibihembo bya Kiss Summer Awards yatangije. Avuga ko ibi ari ibintu yakuze ashaka gukora.

Yavuze ko imigabane afite muri Power Fm ari myinshi, ariko ko atayivugira mu itangazamakuru.


Uncle Austin yatangaje ko ku wa 15 Gashyantare 2022 ari bwo yasezeye kuri Kiss Fm 

Austin yavuze ko Radio izaha imbaraga umuziki cyane cyane abakora Hip Hop. Ati “Kuri Power Fm tuzakina indirimbo ya buri muhanzi. Ufite indirimbo nziza."


Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Khamiss Sango ni we wayoboye iki kiganiro n’abanyamakuru 


Imyaka umunani (8) yari ishize Uncle Austin ari umunyamakuru wa Kiss Fm


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...