Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijimana Juvenal wamenyekanye mu Urukerereza yitabye Imana

Imyidagaduro - 12/11/2021 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijimana Juvenal wamenyekanye mu Urukerereza yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatanu humvikanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe witwa Ndagijimana Juvenal witabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y'urupfu rwa Ndagijimana Juvenal, yatangiye gucickina ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, akaba ashimangira ko uyu mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yitabye Imana kubera uburwayi yari amaranye iminsi.


Ndagijimana Juvenal yari umuhanzi mu njyana Gakondo, akaba yanamenyekanye cyane mu Itorero ry'igihugu 'Urukerereza'

Amakuru y'urupfu rwe yemejwe n'umwe mu bari baturanye na Ndagijimana, wavuze ko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yagize ati “Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye ". Ibi yabihamirije KigaliToday.

Ubusanzwe iyo uvuze Rukara rwa Bishingwe, hahita humvikana amateka y'umugabo w'umunyarwanda wishe umuzungu wari ugiye kunyaga abaturage. Ahagana mu mwaka wa 1912, Rukara rwa Bishingwe yivuganye umuzungu Rupius washaka kunyanga ubutaka abaturage bitwaga Abarashi, bityo Rukara rwa Bishingwe biramurakaza aramwivugana mu Gahunga k'Abarashi. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...