Umwuka wera ajye ahora ayoboye intambwe zanyu-Meddy

- 01/03/2013 11:55 AM
Share:
Umwuka wera ajye ahora ayoboye intambwe zanyu-Meddy

Mu butumwa Meddy yageneye abafana be, yatangaje ko ahora abasengera kugirango Imana izabarinde kugeza igihe azabonanira nabo amaso ku maso.

Meddy ati: “Abafana banjye ndabazirikana n’ubwo ntari hafi yabo. Ndabakumbuye cyane kandi ndabasengera ngo Imana izabarinde kugeza tubonanye. Umwuka wera ajye ahora ayoboye intambwe zanyu zose.”

Turi gukora kuburyo videos zitazajya zitinda, ibikorwa birahari byinshi kabisa. Abafana tubafitiye byinshi.

Meddy

Meddy arasabira umugisha abafana be bose. Hano ni iwe mu rugo muri Amerika i Chicago.

Meddy na bagenzi be bo muri Press One bafite imishinga myinshi irimo gushyira hanze indirimbo nshya mu majwi no mu mashusho. Hari indirimbo nshya Meddy afite gusa yanze gutangaza izina ryayo, hari gutunganywa amashusho yayo kuburyo izasohoka ifite n’amashusho mu minsi mike.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yise Holy Spirit yakunzwe na benshi agiye gukorana na Mavenge Sudi indirimbo. Meddy yavuze ko bashobora gusubiramo imwe mu ndirimbo za Mavenge zakunzwe mu Rwanda cyangwa bagakorana indirimbo nshya.

REBA INDIRIMBO HOLY SPIRIT YA MEDDY:

Ati: “Uriya muhanzi nkunda indirimbo ze nyinshi uretse ko dushobora no gukora indi nshya. Ni umuhanga cyane”

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...