Umwuka mubi muri Bugesera FC nyuma yo gutsindwa na Marine FC ibitego 4-0

Imikino - 06/05/2026 9:14 PM
Share:
Umwuka mubi muri Bugesera FC nyuma yo gutsindwa na Marine FC ibitego 4-0

Abakinnyi ba Bugesera FC bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma yo gutsindwa bikomeye na Marine FC ibitego 4-0, ibintu byazamuye umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi

Amakuru ava mu ikipe agaragaza ko ikibazo gikomeye kiri hagati ari imishahara itarishyurwa, aho abakinnyi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, mu gihe ubuyobozi bwo bwemera ko bubafitiye amezi abiri gusa.

Ibi byatumye abakinnyi bafata icyemezo cyo kudakora imyitozo yo kuri uyu wa Kane, bagasaba ko ikibazo cyabo gikemurwa mbere yo gusubira mu kazi.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Bugesera ntibwumva uburyo batsinzwe ibitego byinshi bene aka kageni, ndetse bunibaza impamvu umutoza yahisemo kuruhutsa abakinnyi bakomeye basanzwe babanza mu kibuga muri uwo mukino.

Mu batabanjemo harimo Mucyo Didier, Kaneza August, Rugangazi Prosper, mu gihe kandi baburaga Iracyadukunda Eric na Eric Njyendahimana bari bujuje amakarita atabemerera gukina uyu mukino.

Nyuma y’umukino, abakinnyi hamwe n’umutoza Camarade banze kuva kuri stade, ahubwo berekeza ku biro by’ikipe bashaka kuganira n’ubuyobozi. Icyakora ntibyabakundiye kuko ubuyobozi bwari mu nama, bituma impande zombi zitaganira ako kanya.

Perezida w’ikipe, Rutayisire Jackson, yatumije inama iteganyijwe kuri uyu wa Kane kugira ngo harebwe icyakorwa. Gusa bamwe mu bakinnyi ntibiteguye kuyitabira, bakavuga ko icyihutirwa ari ukwishyurwa imishahara yabo.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangiye gukurikirana impamvu yatumye ikipe itsindwa na Marine FC, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byagaragaye.


Bugesera FC yatsindiwe iwayo na Marine FC ibitego 4-0 mu mukino w'umunsi wa 30 wa BK Pro League 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...