Umwongerezakazi ufite amabere manini cyane avuga ko byamubereye umusaraba mu rukundo

Imyidagaduro - 09/07/2026 7:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwongerezakazi ufite amabere manini cyane avuga ko byamubereye umusaraba mu rukundo

Umukinnyi wa filimi z'urukozasoni Summer Robert, uvugwa ko afite amabere manini kurusha abandi bagore mu Bwongereza, yatangaje ko nubwo imiterere ye yatumye aba icyamamare ndetse akubaka umwuga umwinjiriza amafaranga menshi, yamugize umuntu ugorwa no kubona urukundo nyarwo kuko abagabo benshi bamubonamo igikoresho cyo guhaza irari ryabo aho kumubonamo uwo bakundana.

Summer afite amabere angana na 30R ku kigero cy’agahanika yambara, ibintu biterwa n'indwara idasanzwe izwi nka macromastia, ituma amabere akomeza gukura mu buryo budasanzwe.

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka amaze ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga no muri filimi z'urukozasoni yatumye abantu benshi bamumenya, ariko na none bikamuzanira ikibazo gikomeye cyo kubura abantu bamufata nk'umuntu usanzwe.

Yavuze ko iyo yiyandikishije ku mbuga zifasha abantu gushaka abakunzi, ibiganiro hafi ya byose biba bitangirira ku mubiri we aho gutangirira ku mico, ibitekerezo cyangwa ubuzima bwe.

Yagize ati: "Banyandikira bambaza niba umugongo wanjye utandya, cyangwa bakambwira uko amabere yanjye ari manini, ibiganiro hafi ya byose biba byibanda ku mabere yanjye."

Summer yavuze ko ibi bituma yumva abagabo benshi batamubonamo umuntu ushobora gukundwa, ahubwo bamufata nk'ikintu kibashimisha cyangwa gishobora kubafasha kwimara ipfa n’irari ryabo.

Yavuze ko n'iyo yemeye guhura n'umuntu, akenshi bidatinda mbere y'uko atangira kumusaba imibonano mpuzabitsina cyangwa kumubwira amagambo agaragaza ko ari cyo cyonyine kimuzanye.

Ati: "Nta rukundo mbona. Abenshi baba bashaka ko tujya mu rugo tukaryamana, hanyuma bakigendera. Ntibatekereza kubanza kumenya uwo ndi we cyangwa kubaka umubano."

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star ivuga ko, Summer yagarutse ku muhungu umwe yavuze ko yari yaramushimishije, ariko nyuma yo gusomana na we, yahise amusaba ko bajya gukorana amashusho ya filimi z'urukozasoni. 

Ati: "Yahise yangiza byose. Nahise mugendera kure kuko numvise ko atari ashishikajwe no kumenya uwo ndi we."

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gusohokana n'abagabo batandukanye yagiye abona ikintu bose bahuriraho, aho benshi muri bo basanzwe bakurikirana abagore bafite amabere manini ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: "Iyo ndebye abo bakurikira, nsanga ari abagore benshi bafite amabere manini. Bityo nkamenya ko batankunze nk'umuntu, ahubwo ko ndi umwe mu bo bakunda kureba."

Nubwo umubiri we wamufunguriye amarembo menshi mu mwuga we ndetse ukamwinjiriza amafaranga, Summer yavuze ko ubuzima bwe bwite butameze nk'uko abantu benshi babitekereza.

Yavuze ko icyifuzo cye gikomeye atari ugukomeza kuba icyamamare gusa, ahubwo ari ukubona umuntu umukunda by'ukuri, bakubaka urugo kandi bakabana nk'umugabo n'umugore. 

Yagize ati: "Ndifuza gushyingirwa mu myaka ibiri iri imbere. Ndifuza umugabo n'umuryango. Ni cyo nifuza kurusha ibindi."

Inkuru ya Summer Robert yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko kwamamara cyangwa kugira umubiri ukurura abantu bidasobanura ko umuntu abona ibyishimo mu buzima bw'urukundo.

Bavuga ko kuba azwi cyane no kuba akina filimi z'urukozasoni byatumye benshi bamureba nk'ikimenyetso cy'irari, aho kumubonamo umuntu ushaka urukundo, kubahwa no kubaka ejo hazaza heza n'uwo bazabana.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...