Perezida w’Amerika Donald Trump yategetse ko
amabendera y’Amerika yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cy’icyumweru
uhereye ku munsi w’ejo ku wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi
Dolly Parton wapfuye afite imyaka 80.
Perezida Trump, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa
Truth Social, yagize ati: “Iki ni igihombo nyacyo ku bantu babarirwa muri za
miliyoni. Nta wigeze abaho umeze nka we, kandi nta n’uzigera abaho umeze nka
we.”
Yasoje agira ati: “Dolly, Uruhukire mu Mahoro! Isi
iragukunda.”
Abahoze ari ba Perezida b’Amerika bakiriho, bose na bo
batangaje ubutumwa bwo guha icyubahiro Dolly Parton, bashimagiza umurage asize
mu muziki, ibikorwa bye by’ubugiraneza ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere
umuco w’Abanyamerika.
Bill Clinton
Bill Clinton yavuze ko Dolly Parton yari umwanditsi
w’indirimbo n’umuhanzi “wihariye”, kandi ko yagezaga ku bantu “inkuru z’ubuzima
bwa buri munsi bw’Abanyamerika mu buryo burimo ukuri, ukwicisha bugufi kandi
buvuye ku mutima.”
Yavuze ko we n’umugore we akaba n’uwahoze ari
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Hillary Clinton, bari abafana
bakomeye ba Dolly kuva bamubona mu mwaka wa 1974. Yashimagije kandi uruhare
Dolly yagize mu guteza imbere gusoma no kwandika.
George W Bush
George W Bush yavuze ko we n’umugore we Laura
bakundaga umuziki wa Dolly n’imyambarire ye.
Yagize ati: “Yari umuhanzi ushimisha abantu cyane,
ariko akaba n’umuntu mwiza kurushaho. Twubahaga ibikorwa bye byo guteza imbere
gusoma no kwandika, guharanira ubuzima bwiza ndetse no gufasha abaturage
[gutera imbere].”
Barack Obama
Barack Obama yanditse ati: “Biragoye gutekereza umuntu
wagize uruhare runini kurusha Dolly Parton.”
Nuko arondora bimwe mu bikorwa bya Parton
by’ubugiraneza n’ibihembo byinshi yagiye ahabwa.
Joe Biden
Joe Biden yavuze ko Dolly Parton yari “umuntu
waharaniye ubudacogora uburenganzira bw’abagore n’uburinganire”, nka bimwe mu
bindi yaharaniye.
Yongeyeho ati: “Ariko wenda icy’ingenzi cyane
kurushaho, Dolly yafataga buri muntu wese neza kandi akamwubaha.”
