Ititaye kuba hari abari bakiyifitiye amasezerano y’umwaka, Kiyovu Sports yagejeje amabaruwa asezerera abakinnyi barindwi barimo n’abayifashije mu mwaka ushize w’imikino.
Kiyovu yagaragaye cyane ku isoko igura abakinnyi benshi kandi bakomeye barimo Babuwa Samson, Irambona Eric, Ngendahimana Eric, Kimenyi Yves, Ngando Omar, Bigirimana Adedi na Issa Keita.
Abakinnyi barindwi bose basezerewe bari basigaranye umwaka umwe, harimo umunyezamu Bwanakweli Emmanuel, Nahimana Issiaka, Menezero Fiston, Okenge Lulu Kevin, Nsengiyumva Mustafa, Sibomana Arafat na Rutsiro iyi kipe yagurishije muri Gorilla FC.
Iyi kipe kandi ikaba yari yaramaze gutandukana n’umunyezamu Ishimwe Patrick wasoje amasezerano.
Kiyovu Sport ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021, cyane ko ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo bavuga ko bagomba kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda yaba shampiyona cyangwa icy’Amahoro.
Biravugwa ko bamwe mu bakinnyi birukanywe amasezerano yabo atarangiye bashobora kwitabaza inkiko igihe cyose batahabwa imperekeza.

Barindwi mu bakinnyi ba Kiyovu Sports birukanwe