Imibare ya Treasury igaragaza ko ku wa Kabiri umwenda wose wa Leta wari ugeze kuri tiriyoni 40.047 z’amadolari. Muri ayo mafaranga, hafi tiriyoni 32.266 z’amadolari ni umwenda Leta ibereyemo abaturage n’abashoramari, mu gihe hafi tiriyoni 7.782 z’amadolari ari umwenda uri hagati y’inzego za Leta.
Uyu mwenda umaze kurenza inshuro ebyiri mu gihe kitarenze imyaka 10. Mu ntangiriro za Mutarama 2017, ubwo Donald Trump yatangiraga manda ye ya mbere, umwenda wa Amerika wari hafi tiriyoni 19.95 z’amadolari.
Ni iki cyatumye umwenda wiyongera?
Reuters ivuga ko kimwe mu bintu byagize uruhare runini mu kuzamura uyu mwenda ari amafaranga menshi Leta ya Amerika yakoresheje mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, haba ku butegetsi bwa Donald Trump no kuri Joe Biden.
Hari kandi politiki z’imisoro n’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta, ndetse n’ibindi bikorwa bya Leta bisaba amafaranga menshi, birimo gahunda za Social Security, Medicare, Medicaid n’ubuvuzi bw’abahoze mu gisirikare.
Muri Nyakanga 2026 honyine, Leta ya Amerika yakoresheje amafaranga aruta ayo yakusanyije ku kigero cya miliyari 432 z’amadolari, kimwe mu byuho bikomeye by’ingengo y’imari byagaragaye mu kwezi kumwe.
Uyumwenda ushobora kugira izihe ngaruka?
Abasesengura imari baraburira ko gukomeza kwiyongera k’umwenda bishobora guteza ibibazo ku bukungu bwa Amerika. Harimo kongera igitutu ku ifaranga n’izamuka ry’ibiciro, kugabanya ubushobozi bwa Leta bwo gutera inkunga izindi gahunda no gutuma igihugu kigira intege nke mu gihe habaye ibibazo by’ubukungu cyangwa ibindi byihutirwa.
Ikindi kibazo ni inyungu Leta igomba kwishyura ku mwenda. Reuters ivuga ko amafaranga Leta ya Amerika ikoresha mu kwishyura inyungu z’umwenda amaze kurenga amafaranga akoreshwa muri Medicare, bityo akaba ari cyo kintu cya kabiri kinini mu ngengo y’imari ya Leta nyuma ya Social Security.
Umwenda munini kandi uri kugira ingaruka ku isoko ry’imari. Abashoramari barimo gusaba inyungu nyinshi kugira ngo bagurize Leta amafaranga, ibintu bishobora gutuma inguzanyo z’amazu, imodoka n’izindi nguzanyo z’ubucuruzi zihenukira.
Nubwo hari impungenge zikomeye, Perezida Donald Trump yavuze ko Abanyamerika batagomba guhangayikishwa cyane n’imihindagurikire y’isoko ry’impapuro z’imyenda ya Leta.
Reuters ivuga ko gahunda y’itegeko rikomeye ry’ubukungu ryashyizweho ku butegetsi bwa Trump, rizwi nka “One Big Beautiful Bill Act,” rishobora kongera ku mwenda wa Leta hafi tiriyoni 4.7 z’amadolari, nk’uko ibiro by’ingengo y’imari ya Kongere (CBO) bibiteganya.

Umwenda rusange wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wageze kuri tiriyoni $40 ku nshuro ya mbere, nk’uko Ishami ry’Imari rya Leta (Treasury Department) ryabitangaje
