Umwe mu nshuti za Wizkid arashinja Davido kumutera ubwoba

Imyidagaduro - 04/09/2025 7:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwe mu nshuti za Wizkid arashinja Davido kumutera ubwoba

Tufab, umwe mu nshuti za hafi z’umuririmbyi wo muri Nigeria Wizkid, yashinje Davido kumutera ubwoba no kumushinja amagambo atigeze avuga.

Ibi yabigaragaje ku wa Gatatu abinyujije mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter). Tufab yasohoye amafoto y’ubutumwa bivugwa ko yohererejwe na Davido, asaba ko nihagira ikibi kimubaho, Davido ari we akwiye kuzabibazwa.

Mu butumwa bwagiye hanze, Davido yashinjaga Tufab kuba yaramwise “Osakpolo”—izina avuga ko adakunda. Yongeyeho ko ari umwe mu itsinda rya “Aye”, anita Tufab “inyoni”.

Ubutumwa bwa Davido bwagiraga buti: “Izina ryanjye si Osakpolo, ndakuraburira. Nibyo gusa mvuga. Wowe uri inyoni, njye ndi Aye, reka dukine umukino.”

Mu gusubiza, Tufab yahakanye ko yigeze kumwita iryo zina ndetse anavuga ko nta shingiro ryo kumushinja kuba mu mashyirahamwe y’amayobera. Yagize ati: “Sinigeze nkwita iryo zina. Kandi ndagusaba ureke kuntera ubwoba. Njye nawe twarenze ibi byose. Sinigeze mvuga ikintu na kimwe kigutera igikomere.”

Yakomeje agira ati: “Nashyize ibi mu ruhame kugira ngo nirinde. Mbere na mbere ndasobanura ko ntari mu ishyirahamwe na rimwe ry’amayobera, kandi nta kibazo ngirana n’ababirimo. Nk’uko mubibona muri aya mafoto, ndi guterwa ubwoba kandi si ubwa mbere bibaye.

Ibi bintu byabaye inshuro nyinshi. Sinzi uwo avuga ngo ‘dukine umukino’, ariko nigeze kubona ibintu nk’ibi mu buzima busanzwe no mu mafilime. Ubu ubuzima bwanjye buri mu kaga, kandi nihagira ikiramuka kimbayeho, muzamenya uwo mubibaza. Icyo nshaka ni ukwirinda no kwirengera.”

Ibi byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagaragarije Davido ko batishimiye uburyo bivugwa ko yitwaye.

Umwe mu nshuti za hafi za Wizkid yashinje Davido kumutera ubwoba, arishinganisha

Hasanzwe hahora urunturuntu hagati y'aba bahanzi bombi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...