Aya mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mwarimu ari gukoresha inkoni mu guhana aba banyeshuri, bamwe abahatira gupfukama ndetse abakubita mu buryo bwafashwe nk’ubukabije cyane, ibintu byahise bituma abantu benshi bagaragaza uburakari n’akababaro.
Nyuma y’uko aya mashusho akwirakwiriye, ubuyobozi bwa Kwara State Polytechnic bwahise bufata icyemezo cyo guhagarika uyu mwarimu ku mirimo ye by’agateganyo, mu gihe hakomeje iperereza rigamije gusobanura neza uko byagenze n’impamvu yabiteye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Punch, ubuyobozi bw’iri shuri bwemeje ko uyu mwarimu yahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, ndetse bushimangira ko ibikorwa byo gukoresha imbaraga ku banyeshuri bidakwiye na gato mu burezi.
Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko n’ubwo impamvu y’icyo gikorwa igikomeje gusuzumwa, uburyo byakozwemo budakurikije amabwiriza y’ishuri, kuko imyigishirize igomba gushingira ku kubahana, kuganira no gukosora abanyeshuri mu buryo bwiza aho gukoresha ihohoterwa.
Ibi byateje impaka zikomeye muri Nigeria, aho abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga n’abayobozi b’amashyirahamwe y’abanyeshuri bavuze ko imyitwarire nk’iyo idakwiye mu mashuri makuru na za Kaminuza, basaba ko hajyaho amategeko akumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorwa ku banyeshuri.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje, mu gihe uyu mwarimu yahagaritswe mu kazi by’agateganyo ategereje umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’ubuyobozi bw’ishuri.
