Ni imwe mu nkuru zimaze igihe zigarukwaho cyane mu
bitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda. Ku mbuga nkoranyambaga ho, ikibazo
cya Idrissa Ouédraogo n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine gikomeje guteza impaka,
buri ruhande rukagira abashyigikiye uko rubona ibintu.
Mu rukiko na ho ikibazo kiracyakomeje
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026, Urukiko
rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari gusoma umwanzuro ku rubanza Idrissa Ouédraogo
yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo
hamenyekane niba ari se w’umwana uyu muhanzikazi yabyaye.
Gusa isomwa ry’umwanzuro ryimuwe nyuma y’uko umunyamategeko wa Ishimwe Vestine ashyize inyandiko nshya muri ‘System’ y’urukiko. Ni inyandiko yashyizemo saa Yine n'iminota 52' za mu gitondo, ku wa 7 Ukwakira 2026. Isomwa ry'urubanza ryimuriwe ku wa 14 Ukwakira 2026 saa Yine za mu gitondo.
Nubwo uru rubanza rukomeje, hari ikindi kintu cyagarutsweho
cyane muri uru rubanza: Idrissa yemeye ko yabonye ifoto y’umwana.
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Idrissa yemereye urukiko ko yabonye ifoto y’umwana Ishimwe Vestine yabyaye.
Ibi byongeye kuzamura ikibazo ku byo Idrissa yari amaze
igihe avuga, cyane cyane ku bijyanye no kuba atarigeze abona umwana kuva
Vestine amubyara.
Mu bihe bitandukanye, Idrissa yakunze kuvuga ko atigeze
abona uyu mwana, haba mu mashusho cyangwa imbonankubone.
Ibi byagiye biba kimwe mu bintu byatumaga ashimangira ko
ashaka ko hakorwa isuzuma rya ADN cyangwa akabona umwana ubwe.
Ku ruhande rw’abakurikirana uru rubanza, hari ababona ko
kubona ifoto y’umwana byari bikwiye gutuma ikibazo cyo kumubona gifatwa mu
buryo butandukanye n’uko cyagiye gisobanurwa.
Hari kandi amakuru yavugaga ko bamwe mu bari hafi ya Idrissa
babonaga ko ifoto y’umwana ubwayo ishobora gutanga igisubizo ku isura ye,
bavuga ko asa na se.
Vestine ntiyigeze yanga isuzuma rya ADN
Kuva Idrissa yatanga ikirego ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko
hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo amenye niba afitanye isano n’umwana Ishimwe
Vestine yabyaye, uyu muhanzikazi ntiyigeze ashimangira ko arwanya iryo suzuma.
Ahubwo, nk’uko amakuru InyaRwanda yamenye abivuga, Vestine yashimangiye
ko Idrissa ari se w’umwana.
Mu rukiko, Idrissa yanagarutse ku mafaranga avuga ko Ishimwe
Vestine yamusabye kugira ngo abashe kubyarira mu bitaro byo muri Canada.
Yavuze ko yamusabye miliyoni 20 Frw, ariko ko atayatanze
kuko ngo yari afite impungenge ko ashobora kuba ari uburyo bwo kumwaka
amafaranga.
Nyuma yo kuva mu rukiko, Idrissa yaganiriye n’abanyamakuru,
atanga ibisobanuro birambuye ku byo yari ashingiyeho.
Ariko amakuru InyaRwanda yamenye ku rundi ruhande atanga
ishusho itandukanye n’ibyo Idrissa yavuze.
Avuga ko niba koko amafaranga yari ku ikarita kandi Ishimwe
Vestine akaba yari afite uburenganzira bwo kuyakoresha, ikibazo cy’uko
yamusabye andi mafaranga yo kwishyura ibitaro cyasaba ibisobanuro birambuye
kugira ngo hamenyekane uko byagenze.
Kuko amakuru avuga ko Ishimwe Vestine atari gusaba amafaranga
Idrissa, mu gihe ikarita yerekanaga ko hariho amafaranga.
None se
Idrissa na Vestine bahuriye he?
InyaRwanda yabonye ubuhamya bushya bw’umuntu wo mu muryango
wa Ishimwe Vestine, utanga ibisobanuro ku ntangiriro z’umubano w’aba bombi.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yamenye ko Vestine akundana na
Idrissa mu mwaka wa 2024.
Nk’uko abivuga, Vestine ubwe ni we wamubwiye ko Idrissa
yamumenye binyuze ku mukobwa witwa Dyna
Uyu Dyna ngo ni we wahaye Idrissa nimero ya telefoni ya Vestine,
bituma batangira kuvugana.
Muri icyo gihe, uyu mutangabuhamya avuga ko nta makuru
menshi yari afite ku bikorwa bya Idrissa, ndetse na Vestine ubwe akaba atari azi
neza ibyo umugabo we yakoraga.
Ariko hari ikindi kintu cyihariye kiri muri ubu buhamya.
Avuga ko amazina nyakuri y’umugabo we, Idrissa Ouédraogo,
Vestine yayamenye nyuma, ubwo bari bageze mu nzira yo gusezerana imbere
y’amategeko.
Umutangabuhamya kandi avuga ko Idrissa yageze mu Rwanda
inshuro eshatu mbere y’uko akora ubukwe na Vestine.
Avuga ko Vestine atigeze ajya gusura ababyeyi ba Idrissa
muri Burkina Faso, kuko ngo Idrissa yamubwiraga ko adashaka ko ajyayo.
Kuva mu
Bushinwa, i Dubai kugeza mu Rwanda
Ubu buhamya kandi butanga ishusho y’urugendo rwa Idrissa
mbere yo gutura mu Rwanda.
Ni muri icyo gihe umubano we na Vestine wari umaze kugera ku
rwego rwo hejuru, kugeza ubwo bahisemo kubana nk’umugabo n’umugore.
Ariko niba ubuhamya bw’uyu muntu ari bwo, hari ibindi bintu
byagiye bigaragara mbere y’uko ubukwe bwabo bubaho.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Idrissa yari umuntu wagaragazaga
uburakari bukabije mu bihe bitandukanye.
Avuga ko hari igihe bafashe imodoka bagiye gushaka ahantu
bari kwakirira abantu, ariko bageze mu nzira bagirana ibyo batumvikanaho.
Idrissa ngo yahise ava mu modoka, atega moto, arabasiga, ajya
mu rugo, bityo gahunda bari basohokeyeho irangira itabaye.
Avuga ko Vestine yaje kumenya ko Idrissa afite undi mwana.
Ibi byose, ku bw'uyu mutangabuhamya, byari bimwe mu
bimenyetso by’uko umubano wabo wari ufite ibibazo na mbere y’uko basezerana.
Ku wa 5
Nyakanga 2025, Vestine na Idrissa barashyingiranywe
Nyuma y’igihe bakundana, Ishimwe Vestine na Idrissa
Ouédraogo bakoze ubukwe.
Ubukwe bwabo bwabaye intangiriro y’ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore, ariko ubuhamya bushya InyaRwanda yabonye buvuga ko nyuma y’ubukwe amakimbirane atigeze ahita arangira.
Ibi ni bimwe mu bintu uyu mutangabuhamya avuga ko byagiye
bigira uruhare mu bibazo byagiye bigaragara mu rugo rw’aba bombi.
Igisubizo cye cyari kigufi.
Kuva ikibazo cyabo cyagera mu nkiko, impaka nyinshi zagiye zishingira ku byo buri ruhande ruvuga.
Ndetse, hari abafashe uruhande hagati ya Ishimwe Vestine na Idrissa. Ni mu gihe amakuru mashya ashimangira ko Ishimwe Vestine yatanze ifoto y'umwana, ndetse ntiyigeze yanga gupimisha ADN mu gihe byaba ngombwa.

Idrissa yemereye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yabonye ifoto y’umwana Ishimwe Vestine yibarutse
