Umwana yaramubonye! Ukuri abantu birengagije nkana ku nyungu zabo bwite mu kibazo cya Vestine na Idrissa

Imyidagaduro - 07/10/2026 4:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Umwana yaramubonye! Ukuri abantu birengagije nkana ku nyungu zabo bwite mu kibazo cya Vestine na Idrissa

Inkuru ya Idrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine imaze igihe iri mu zikurura abantu benshi, haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe impande zombi zikomeje kugira ibyo zivuga ku mubano wazo no ku mwana Ishimwe Vestine yabyaye, hari amakuru mashya agaragaza ibitandukanye na bimwe mu byagiye bivugwa kuva ikibazo cyabo cyatangira kumenyekana.

Ni imwe mu nkuru zimaze igihe zigarukwaho cyane mu bitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda. Ku mbuga nkoranyambaga ho, ikibazo cya Idrissa Ouédraogo n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine gikomeje guteza impaka, buri ruhande rukagira abashyigikiye uko rubona ibintu.

Mu rukiko na ho ikibazo kiracyakomeje

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari gusoma umwanzuro ku rubanza Idrissa Ouédraogo yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari se w’umwana uyu muhanzikazi yabyaye.

Gusa isomwa ry’umwanzuro ryimuwe nyuma y’uko umunyamategeko wa Ishimwe Vestine ashyize inyandiko nshya muri ‘System’ y’urukiko. Ni inyandiko yashyizemo saa Yine n'iminota 52' za mu gitondo, ku wa 7 Ukwakira 2026. Isomwa ry'urubanza ryimuriwe ku wa 14 Ukwakira 2026 saa Yine za mu gitondo.

Nubwo uru rubanza rukomeje, hari ikindi kintu cyagarutsweho cyane muri uru rubanza: Idrissa yemeye ko yabonye ifoto y’umwana.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Idrissa yemereye urukiko ko yabonye ifoto y’umwana Ishimwe Vestine yabyaye. Yasobanuye ko iyo foto yayibonye binyuze ku wundi muntu, ariko ntiyigeze ahakana ko yayibonye.

Ibi byongeye kuzamura ikibazo ku byo Idrissa yari amaze igihe avuga, cyane cyane ku bijyanye no kuba atarigeze abona umwana kuva Vestine amubyara.

Mu bihe bitandukanye, Idrissa yakunze kuvuga ko atigeze abona uyu mwana, haba mu mashusho cyangwa imbonankubone.

Ibi byagiye biba kimwe mu bintu byatumaga ashimangira ko ashaka ko hakorwa isuzuma rya ADN cyangwa akabona umwana ubwe. Ariko kuba yemeye ko yabonye ifoto y’umwana byahinduye isura y’iki kibazo.

Ku ruhande rw’abakurikirana uru rubanza, hari ababona ko kubona ifoto y’umwana byari bikwiye gutuma ikibazo cyo kumubona gifatwa mu buryo butandukanye n’uko cyagiye gisobanurwa.

Hari kandi amakuru yavugaga ko bamwe mu bari hafi ya Idrissa babonaga ko ifoto y’umwana ubwayo ishobora gutanga igisubizo ku isura ye, bavuga ko asa na se.

Vestine ntiyigeze yanga isuzuma rya ADN

Kuva Idrissa yatanga ikirego ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo amenye niba afitanye isano n’umwana Ishimwe Vestine yabyaye, uyu muhanzikazi ntiyigeze ashimangira ko arwanya iryo suzuma.

Ahubwo, nk’uko amakuru InyaRwanda yamenye abivuga, Vestine yashimangiye ko Idrissa ari se w’umwana.

Mu rukiko, Idrissa yanagarutse ku mafaranga avuga ko Ishimwe Vestine yamusabye kugira ngo abashe kubyarira mu bitaro byo muri Canada.

Yavuze ko yamusabye miliyoni 20 Frw, ariko ko atayatanze kuko ngo yari afite impungenge ko ashobora kuba ari uburyo bwo kumwaka amafaranga.

Nyuma yo kuva mu rukiko, Idrissa yaganiriye n’abanyamakuru, atanga ibisobanuro birambuye ku byo yari ashingiyeho. Yagarutse no ku bijyanye n’amafaranga avuga ko yakoreshejwe avuye ku ikarita ye mu gihe Vestine yari muri Canada.

Ariko amakuru InyaRwanda yamenye ku rundi ruhande atanga ishusho itandukanye n’ibyo Idrissa yavuze.

Avuga ko niba koko amafaranga yari ku ikarita kandi Ishimwe Vestine akaba yari afite uburenganzira bwo kuyakoresha, ikibazo cy’uko yamusabye andi mafaranga yo kwishyura ibitaro cyasaba ibisobanuro birambuye kugira ngo hamenyekane uko byagenze.

Kuko amakuru avuga ko Ishimwe Vestine atari gusaba amafaranga Idrissa, mu gihe ikarita yerekanaga ko hariho amafaranga.

None se Idrissa na Vestine bahuriye he?

InyaRwanda yabonye ubuhamya bushya bw’umuntu wo mu muryango wa Ishimwe Vestine, utanga ibisobanuro ku ntangiriro z’umubano w’aba bombi.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yamenye ko Vestine akundana na Idrissa mu mwaka wa 2024.

Nk’uko abivuga, Vestine ubwe ni we wamubwiye ko Idrissa yamumenye binyuze ku mukobwa witwa Dyna

Uyu Dyna ngo ni we wahaye Idrissa nimero ya telefoni ya Vestine, bituma batangira kuvugana. Ati: “Yahaye Idrissa nimero ya Vestine. Idrissa yabwiye Vestine ko iwabo ari muri Burkina Faso ariko ngo aba mu Bushinwa.”

Muri icyo gihe, uyu mutangabuhamya avuga ko nta makuru menshi yari afite ku bikorwa bya Idrissa, ndetse na Vestine ubwe akaba atari azi neza ibyo umugabo we yakoraga.

Ariko hari ikindi kintu cyihariye kiri muri ubu buhamya. Uyu mutangabuhamya avuga ko mu ntangiriro z’umubano wabo, Idrissa yaba yarabwiye Vestine ko yitwa Jean Luke.

Avuga ko amazina nyakuri y’umugabo we, Idrissa Ouédraogo, Vestine yayamenye nyuma, ubwo bari bageze mu nzira yo gusezerana imbere y’amategeko.

Umutangabuhamya kandi avuga ko Idrissa yageze mu Rwanda inshuro eshatu mbere y’uko akora ubukwe na Vestine.

Avuga ko Vestine atigeze ajya gusura ababyeyi ba Idrissa muri Burkina Faso, kuko ngo Idrissa yamubwiraga ko adashaka ko ajyayo.

Kuva mu Bushinwa, i Dubai kugeza mu Rwanda

Ubu buhamya kandi butanga ishusho y’urugendo rwa Idrissa mbere yo gutura mu Rwanda. Uyu muntu avuga ko Idrissa yabanje kuba mu Bushinwa, nyuma akimukira i Dubai, aho yamaze igihe, mbere yo gutura mu Rwanda muri Gicurasi 2025.

Ni muri icyo gihe umubano we na Vestine wari umaze kugera ku rwego rwo hejuru, kugeza ubwo bahisemo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ariko niba ubuhamya bw’uyu muntu ari bwo, hari ibindi bintu byagiye bigaragara mbere y’uko ubukwe bwabo bubaho.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Idrissa yari umuntu wagaragazaga uburakari bukabije mu bihe bitandukanye. Atanga urugero rw’ibyabaye mbere y’uko Vestine na Idrissa basezerana imbere y’amategeko.

Avuga ko hari igihe bafashe imodoka bagiye gushaka ahantu bari kwakirira abantu, ariko bageze mu nzira bagirana ibyo batumvikanaho.

Idrissa ngo yahise ava mu modoka, atega moto, arabasiga, ajya mu rugo, bityo gahunda bari basohokeyeho irangira itabaye. Hari n’ikindi kintu uyu mutangabuhamya avuga ko cyabaye mbere y’ubukwe.

Avuga ko Vestine yaje kumenya ko Idrissa afite undi mwana. Ubwo yamubazaga kuri uwo mwana, ngo Idrissa yararakaye cyane, kuko atishimiye kubazwa ku kuba yarabyaye.

Ibi byose, ku bw'uyu mutangabuhamya, byari bimwe mu bimenyetso by’uko umubano wabo wari ufite ibibazo na mbere y’uko basezerana.

Ku wa 5 Nyakanga 2025, Vestine na Idrissa barashyingiranywe

Nyuma y’igihe bakundana, Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo bakoze ubukwe.

Ubukwe bwabo bwabaye intangiriro y’ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore, ariko ubuhamya bushya InyaRwanda yabonye buvuga ko nyuma y’ubukwe amakimbirane atigeze ahita arangira. 

Ahubwo, uyu mutangabuhamya avuga ko gushwana kwabo kwagiye kwiyongera. Yongera kuvuga ko Idrissa yagiraga ishyari kuri musaza wa Vestine, ku buryo ngo hari igihe uyu musaza yafashe Vestine ku rutugu, Idrissa ntabikunde.

Ibi ni bimwe mu bintu uyu mutangabuhamya avuga ko byagiye bigira uruhare mu bibazo byagiye bigaragara mu rugo rw’aba bombi. Mu gusoza ubu buhamya, uyu muntu yabajijwe niba abona ko umubano wa Vestine na Idrissa ushobora kongera gusubira ku murongo.

Igisubizo cye cyari kigufi. Ati: “Oya! Kuko Idrissa ni umuntu uhinduka, si umuntu mwabana igihe cyose.” Ni amagambo akomeye, ariko ni ubuhamya bw’umuntu umwe wo mu muryango wa Ishimwe Vestine kandi bugaragaza uko we abona uyu mubano.

Kuva ikibazo cyabo cyagera mu nkiko, impaka nyinshi zagiye zishingira ku byo buri ruhande ruvuga.

Ndetse, hari abafashe uruhande hagati ya Ishimwe Vestine na Idrissa. Ni mu gihe amakuru mashya ashimangira ko Ishimwe Vestine yatanze ifoto y'umwana, ndetse ntiyigeze yanga gupimisha ADN mu gihe byaba ngombwa.


Idrissa yemereye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yabonye ifoto y’umwana Ishimwe Vestine yibarutse

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU RUBANZA RWA IDRISSA NA VESTINE KURI ADN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...