Umusore w’imyaka 16 yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 75

Hanze - 29/08/2025 1:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusore w’imyaka 16 yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 75

Polisi yo mu mujyi wa Kasama, muri Zambia, yataye muri yombi umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu mudugudu wa Ngulula, akarere ka Mungwi, akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 75.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Lucky Munkondya, yahamirije aya makuru Mano News, avuga ko ibyabaye byabaye ku itariki ya 24 Kanama 2025, ahagana saa munani z’amanywa (14:00), bikaza gutangazwa kuri Polisi ya Kasama Central ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota ibiri z’umugoroba (18:02) uwo munsi.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko uwo mukecuru yari yicaye hanze y’inzu ye, maze uwo musore wo mu mudugudu umwe na we amuturuka inyuma amufata mu ijosi aramuniga kugeza amutuye hasi. Nyuma ngo yamukuyemo ikanzu ku ngufu maze amufata ku ngufu.

Uwo mukecuru yakomeretse cyane, agira ububabare bukomeye mu myanya ye y’ibanga ndetse n’umubiri wose, kandi ntiyabashije gutabaza kubera ko yari yanizwe. Uwo musore amaze kumva abantu begereye aho hantu yahise ahunga amusiga ari ku butaka ava amaraso.

Nyuma yaho, uwo mukecuru yagiye gushakira ubufasha mu rusengero ruri hafi, aho abayoboke b’itorero bamufashije kugera kuri Polisi gutanga ikirego. Polisi yahise imuha urupapuro rwo kwivurizaho (medical report) ndetse ikurikirana dosiye. Uwo musore yahise atabwa muri yombi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...