Uyu mwana witwa Sienna Dumas, ubu ufite imyaka itanu, yatangiye kugaragaza impinduka z’umubiri akiri uruhinja, ibintu byateye impungenge umuryango we.
Nyina, Sophie Dumas, yatangarije itangazamakuru ko ikibazo cy’umukobwa we cyagaragaye ubwo umuganga wakundaga kubasura yabonaga ko amabere ya Sienna yatangiye gukura kandi yari afite amezi 10 gusa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru My London, nyuma yo kujyanwa kwa muganga, Sienna yakorewe ibizamini bitandukanye birimo gusuzuma imisemburo ndetse n’amagufa bye, kugira ngo abaganga bamenye icyateye izo mpinduka.
Abaganga basanze afite indwara izwi nka central precocious puberty (CPP), aho ubwonko butangira kohereza ubutumwa butuma umubiri ukora imisemburo y’ubwangavu hakiri kare cyane.
Sienna kandi yakorewe isuzuma rya MRI ry’ubwonko kugira ngo harebwe niba hari ikibazo cyo mu bwonko cyaba gitera ubwo burwayi, ariko nta kibazo cyihariye yagaragaje.
Kuva icyo gihe, Sienna yatangiye guhabwa imiti igamije guhagarika by’agateganyo imikorere y’imisemburo itera ubwangavu buza hakiri kare. Ubu ahabwa urushinge hafi ya buri byumweru bine, kandi biteganyijwe ko ubu buvuzi bushobora gukomeza kugeza ageze ku myaka 11 cyangwa 12.
Nyina yavuze ko nubwo inshinge ari kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi bw’umukobwa we, hari igihe kuziterwa bimubabaza ndetse akagira ubwoba cyangwa akarira.
Abaganga bavuga ko ubwangavu butangiye hakiri kare bushobora kugira ingaruka ku mikurire y’umwana, kuko amagufa ashobora gukura vuba kurusha uko bisanzwe, bigatuma gukura mu burebure bihagarara mbere y’igihe, maze umwana akaba mugufi bikabije.
Ku bana bafite iki kibazo, kuvurwa hakiri kare bishobora gufasha guhagarika by’agateganyo impinduka z’umubiri ziterwa n’ubwangavu, kugeza igihe umwana ageze ku myaka iboneye yo gutangira ubwo buryo bw’imikurire.
Ku muryango wa Sienna, ikibazo ntikiri ku mpinduka z’umubiri gusa. Nyina yavuze ko hari n’igihe umukobwa we agorwa no gusobanurira abandi bana impinduka bamubonaho, cyane ko atandukanye n’abana bangana na we.
Sophie kandi afite impungenge z’ahazaza h’umukobwa we, cyane cyane ku bijyanye n’uburumbuke. Ni yo mpamvu yatangiye kuganira ku buryo bwafasha kurinda amahitamo y’umukobwa we ku bijyanye no kubyara igihe azaba amaze gukura.
Nubwo bimeze bityo, umuryango wa Sienna ukomeje kumufasha kubaho nk’abandi bana, gukina no kwishimira ubwana bwe mu gihe akomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Ibio byongeye kugaragaza ko impinduka zidasanzwe ku mubiri w’umwana, cyane cyane izigaragara akiri muto cyane, zikwiye kwitabwaho no kuganirwaho n’abaganga kugira ngo hamenyekane impamvu yazo kandi umwana ahabwe ubufasha hakiri kare.







Umwana watangiye ubukumi ku mezi 10 gusa, amaze imyaka 4 aterwa inshinge zo kumufasha
