Tricia
yanditse ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, nyuma y’ikiganiro
cyakozwe na Chitta agaragaza ko ntawe ukwiye guhakana ibikorwa bya Tom Close.
Ni
ikiganiro yakoze nyuma y’impaka ndende zishingiye ku magambo yavuzwe na Ngabo
Roben ubwo yari mu kiganiro One on One cya Taikun Ndahiro, aho yari asabwe
kuvuga ibintu bitatu azi kuri Tom Close.
Tricia
yavuze ko Ngabo ibyo yakoze ari amakosa, ndetse we cyo kimwe n’abandi
badacyebuwe, babyuka mu gitondo bagatuka igihugu.
Avuga
ati “Aba nibamwe badafatiranywe kare, ejo babyuka bagatuka n’Igihugu
cyababyaye! wenda vuga Tom gusa, ariko ufashe n’abanyamakuru bose beza bicyo
gihe, na Radio na ‘companies’ zatanze ibihembo zose uzigize ubusa Ngabo Roben? ujye
uvuga ibyawe uko ubyumva ariko ariko ntushyiremo abandi banyarwanda abenshi
banakubyaye.”
Yakoresheje
umugani w’ikinyarwanda ubwira Ngabo Roben, ko “Umwana akina n’ibere rya Nyina
ntakina akora mu Bwanwa bwa Se.”
Ni iki Ngabo Roben
yavuze muri iki kiganiro?
Ngabo
yavuze ko Tom ari umuhanzi w’intangarugero mu myitwarire, anashima ko afite
amashuri yisumbuyeho, ariko ahita yinjira mu mvugo yateje impaka ati: “Ibintu
navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on air’ ra? Reka nivugire, Tom
Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u
Rwanda.”
Yakomeje
asobanura ko itangazamakuru n’abafana ari bo bamukuyeho icyizere vuba, ndetse
akavuga ko intsinzi ya Tom Close muri Primus Guma Guma Super Star yagwiriwe
n’amabuye y’abafana batabyishimiye, bagaragazaga ko batamubonaga nk’uwayikwiye.
Ngabo
yanasubije ku ndirimbo Cinema Tom Close yakoranye na Bull Dogg, avuga ko
yayumvise atayishimiye ndetse amusaba “kureka guhanga burundu.”
Ati
“Ku byo guhanga byo azambabarire anabyihorere kuko numvise n’indirimbo
yakoranye na Bull Dogg kandi mukunda numva ntimeze neza. Tom Close simwemera mu
by’imiziki.”
Ibi
byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, abenshi mu bakurikirana umuziki
n’abo bakoranye na Tom Close bagaruka kumurengera, banasobanura uruhare
rukomeye yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Abamurengera bati:
“Tom Close ni indorerwamo y’icyitegererezo”
David
Bayingana, umunyamakuru w’imena, yavuze ko icyatumye Tom Close arushaho kuba
udasanzwe atari uko yaririmbye gusa, ahubwo ari uko yabashije guhuza ubuhanga
bw’ishuri n’ubuhanzi, ibintu bidakunze kubaho.
Avuga
ati “Icyatumye Tom Close arushaho kuba udasanzwe ni uko yabashije kuba umuganga
n’umuhanzi icyarimwe. Kandi iyo mikorere myiza ihuza ubwenge n’impano, byatumye
aba icyitegererezo ku rubyiruko rw’u Rwanda.”
Uwase
Constantin, nawe yamushimagije amugereranya n’“umuganga w’umutima n’umuhanzi
w’imitima”, avuga ko Tom Close yanyuze mu bigeragezo byinshi, ariko akomeza
kubera urubyiruko urugero rwiza rw’umuntu udacika intege.
Ati
“Hari abamusetse, abandi bati ‘Uyu ntazi kuririmba’, ariko yarakomeje. Yabaye
igisubizo ku rubyiruko, yabaye umuvugizi w’inzozi zitaracogora.”
Yavuze
ko Tom Close atigeze yinjira mu muziki kuko byari byoroshye, ahubwo kuko yari
abifitemo umuhate. Aha yagarutse ku bihangano bikomeye yanditse birimo Sibeza,
Ndacyagukunda, Mbwira, n’Inkuru y’Ukuri, avuga ko yubatse icyizere n’urukundo
binyuze mu bihangano bye.
Abahanzi
n’abanyamakuru b’inararibonye baramuvuganira
Muyoboke
Alex, wamufashije kuva kera, yavuze ko abantu bamwe bibagiwe uruhare runini Tom
Close yagize mu muziki nyarwanda.
Ati
“Wari uhari ariko uribagirwa. Uyu niwe watangije byinshi tubona uyu munsi.
Yabifatanyaga no kwiga ubuganga, urumva uwo muntu? Yari afite umurava, urukundo
n’ubwitange.”
Anitha
Pendo, umunyamakuru n’umushyushyarugamba, yavuze ko Tom Close yakoze umuziki mu
bihe byari bigoye, agaharanira ishema ry’amashuri ye n’icyubahiro mu ruganda
rw’ibyamamare.
Ati
“Umuntu ukinisha kumenyera izina rye aba yarenze umurongo ndetse ni ukwigiza
nkana, yakoze umuziki mu gihe benshi babitinyaga, ahesha amashuri ye agaciro,
ni umugabo utanga inama zubaka ku bato, ni urugero rwiza rw’uko kuba icyamamare
ufite ikinyabupfura bishoboka, urugero rwiza rwo kudacika intege, akomeje
kubaka ibigwi.”
Ese koko yarakabirijwe?
Amateka
ya Tom Close mu muziki ni umwihariko. Yamenyekanye cyane kuva mu 2006, ubwo
yari mu mashuri y’ubuganga. Indirimbo ze zakunzwe by’ikirenga, anegukana
ibihembo bikomeye birimo Kora Awards, Salax Awards na Primus Guma Guma Super
Star.
Kuba
yaraje guhitamo gushyira imbere umwuga w’ubuvuzi, si ikimenyetso cyo gucika
intege cyangwa kutagira impano, ahubwo ni icyemezo cyashingiye ku mibereho ye
n’inzozi ze.
Ku
mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko nta muntu ukwiye kwemeza ko
yakabirijwe atitaye ku rugendo rwe, uruhare yagize mu kwagura umuziki
nyarwanda, ndetse n’ubutumwa bw’indirimbo ze bwagize icyo buvuga ku buzima bwa
benshi.
Amagambo
ya Ngabo Roben yatumye abantu bongera gusubiza amaso inyuma, batekereza ku
rugendo rwa Tom Close. Ariko nk’uko byagarutsweho na benshi, Tom Close si
umuntu watejwe imbere n’itangazamakuru gusa, ahubwo ni urugero rw’umuntu
waharaniriye inzozi ze, agera ku byo benshi batarageraho.
Mu
gihe bamwe bavuga ko yakabirijwe, abandi bemeza ko yakoze ibyo abandi batari
gushobora.
Bavuga
ko Tom Close ari umwe mu bantu bake bashoboye guhuza umwuga w’ubuganga
n’ubuhanzi, kandi akabikora neza. Ku bari bato, ni urugero rw’ukuntu inzozi
zishoboka, uko byaba bigoye kose.
Ubwo
yari mu kiganiro ‘Password’ cya RBA, Tom Close yavuze ko ubuhanzi bw’umwuga
busaba ibintu 3. Birimo Impano ifite ijanisha rya 40%, ‘Discipline’ ku kigero
cya 30%, ndetse na 30% y’imbaraga ubishyiramo.
Izi nizo ngaruka zo gufata Abantu badafite ikintu
nakimwe bazi Ku kintu ukabaha platform ngo nibasesengure. nkuyu ndemeza ko
atazi Tom Close atangira umuziki,niyo mpamvu ndashobora guta umwanya wanjye
ndeba Abantu nkaba Kuri you tube. pic.twitter.com/o00CiMTpzV
🔥🇷🇼. (@TuryeShow)
June
16, 2025
Wemeranya n'igitekerezo cya
Ngabo Roben wavuze ko Tom Close ari igihugu, atazi kuririmba ko hubwo
bamukabirizaga????
🏃 Nkigendera pic.twitter.com/6zPreDP1da
Wabyumvishe ute????
What makes Tom Close more remarkable is his dual career
as a medical doctor and artist
🙏 pic.twitter.com/YhEhUEGnRe
A combination of intellectual
discipline & creative passion has made him a role model for young
Rwandans, contributing meaningfully to National pride &
Identity
Lets Learn to Appreciate
Tom Close: Umuhanga w’Ibihangange
🎤🩺
.@tomcloseOG
si izina gusa, ni urugero rw’ukuri rw’umuntu wahisemo kutareka inzozi, nubwo
igihe cyari kigoye. Yatangiye gukora umuziki akiri umunyeshuri, yiga amasomo
y’ubuganga, ariko n’umutima we wuzuye indirimbo.
Hari
abamusetse,… pic.twitter.com/3RuehWLUQ0
Ese muri iyi ndirimbo ya Tom Close uriya muntu bahereje
ifoto ko mbona asa na Ngabo?
🙂↕️;-)
Cyakora using no kuba umuhanzi yari
n'umuhanuzi, ndabona ibyo yaririmbaha abizi pic.twitter.com/TB5PIC6t51
Ese ni Ngabo urikuvuga ukuri cg ni TomClose uri kurwego
rwohasi
𝐔𝐌𝐔𝐇𝐀𝐒𝐇𝐘𝐈 (@wampayijana) June
19, 2025
Tuganire pic.twitter.com/TKbLdZg95M
Primus Guma Guma Super Star ikibaho Tom Close niwe
muhanzi rukumbi wayitwaye abafana bose baga celebra batera amabuye kuri stage.
✍🏾
Archive 🤷
Mu Rwanda niho honyine ugerageza gutanga ukuri kwibiriho
ukabizira
😔
Gusa najye ndi mubahamya ko TOM close ari mubahanzi
bari overrated pe.
Tuzamushimira ko ari umu doctor mwiza
ariko ntibigera ku muziki ntaho atandukaniye na ba DUSABIMANA EMMANUEL na ba
TONALITE✍️✍️ pic.twitter.com/pc1EfP9xvc
Primus Guma Guma Super Star ikibaho Tom Close niwe
muhanzi wayitwaye abafana bose baga celebra batera amabuye kuri stage kuko
ibyishimo byari bibarenze.
Please rest turabizi rwose niwe
muhanzi mwiza wabayeho mu mateka y'u Rwanda.
Ngabo
Roben yatangaje ko yatunguwe n’uburyo indirimbo Tom Close yakoranye na Bull
Dogg imeze, avuga ko ariwe muhanzi wakabirijwe
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, beretse Ngabo Roben ko Tom Close afite ibikorwa bimuvugira
Ingabire Ange Tricia yihanangirije Ngabo Rober wavuze ko umugabo we Tom Close nta kidasanzwe yakoze mu muziki w'u Rwanda