Umwana akina n’ibere rya Nyina- Tricia abwira uwavuze ko umugabo we Tom Close yakabirijwe mu muziki

Imyidagaduro - 19/06/2025 10:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwana akina n’ibere rya Nyina- Tricia abwira uwavuze ko umugabo we Tom Close yakabirijwe mu muziki

Niyonshuti Ange Tricia, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’umunyamakuru Ngabo Roben wavuze ko Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ari we muhanzi wakabirijwe kurusha abandi mu mateka y’umuziki nyarwanda, kuva mu myaka 30 ishize.

Tricia yanditse ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, nyuma y’ikiganiro cyakozwe na Chitta agaragaza ko ntawe ukwiye guhakana ibikorwa bya Tom Close.

Ni ikiganiro yakoze nyuma y’impaka ndende zishingiye ku magambo yavuzwe na Ngabo Roben ubwo yari mu kiganiro One on One cya Taikun Ndahiro, aho yari asabwe kuvuga ibintu bitatu azi kuri Tom Close.

Tricia yavuze ko Ngabo ibyo yakoze ari amakosa, ndetse we cyo kimwe n’abandi badacyebuwe, babyuka mu gitondo bagatuka igihugu.

Avuga ati “Aba nibamwe badafatiranywe kare, ejo babyuka bagatuka n’Igihugu cyababyaye! wenda vuga Tom gusa, ariko ufashe n’abanyamakuru bose beza bicyo gihe, na Radio na ‘companies’ zatanze ibihembo zose uzigize ubusa Ngabo Roben? ujye uvuga ibyawe uko ubyumva ariko ariko ntushyiremo abandi banyarwanda abenshi banakubyaye.”

Yakoresheje umugani w’ikinyarwanda ubwira Ngabo Roben, ko “Umwana akina n’ibere rya Nyina ntakina akora mu Bwanwa bwa Se.”

Ni iki Ngabo Roben yavuze muri iki kiganiro?

Ngabo yavuze ko Tom ari umuhanzi w’intangarugero mu myitwarire, anashima ko afite amashuri yisumbuyeho, ariko ahita yinjira mu mvugo yateje impaka ati: “Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on air’ ra? Reka nivugire, Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.”

Yakomeje asobanura ko itangazamakuru n’abafana ari bo bamukuyeho icyizere vuba, ndetse akavuga ko intsinzi ya Tom Close muri Primus Guma Guma Super Star yagwiriwe n’amabuye y’abafana batabyishimiye, bagaragazaga ko batamubonaga nk’uwayikwiye.

Ngabo yanasubije ku ndirimbo Cinema Tom Close yakoranye na Bull Dogg, avuga ko yayumvise atayishimiye ndetse amusaba “kureka guhanga burundu.”

Ati “Ku byo guhanga byo azambabarire anabyihorere kuko numvise n’indirimbo yakoranye na Bull Dogg kandi mukunda numva ntimeze neza. Tom Close simwemera mu by’imiziki.”

Ibi byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, abenshi mu bakurikirana umuziki n’abo bakoranye na Tom Close bagaruka kumurengera, banasobanura uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Abamurengera bati: “Tom Close ni indorerwamo y’icyitegererezo”

David Bayingana, umunyamakuru w’imena, yavuze ko icyatumye Tom Close arushaho kuba udasanzwe atari uko yaririmbye gusa, ahubwo ari uko yabashije guhuza ubuhanga bw’ishuri n’ubuhanzi, ibintu bidakunze kubaho.

Avuga ati “Icyatumye Tom Close arushaho kuba udasanzwe ni uko yabashije kuba umuganga n’umuhanzi icyarimwe. Kandi iyo mikorere myiza ihuza ubwenge n’impano, byatumye aba icyitegererezo ku rubyiruko rw’u Rwanda.”

Uwase Constantin, nawe yamushimagije amugereranya n’“umuganga w’umutima n’umuhanzi w’imitima”, avuga ko Tom Close yanyuze mu bigeragezo byinshi, ariko akomeza kubera urubyiruko urugero rwiza rw’umuntu udacika intege.

Ati “Hari abamusetse, abandi bati ‘Uyu ntazi kuririmba’, ariko yarakomeje. Yabaye igisubizo ku rubyiruko, yabaye umuvugizi w’inzozi zitaracogora.”

Yavuze ko Tom Close atigeze yinjira mu muziki kuko byari byoroshye, ahubwo kuko yari abifitemo umuhate. Aha yagarutse ku bihangano bikomeye yanditse birimo Sibeza, Ndacyagukunda, Mbwira, n’Inkuru y’Ukuri, avuga ko yubatse icyizere n’urukundo binyuze mu bihangano bye.

Abahanzi n’abanyamakuru b’inararibonye baramuvuganira

Muyoboke Alex, wamufashije kuva kera, yavuze ko abantu bamwe bibagiwe uruhare runini Tom Close yagize mu muziki nyarwanda.

Ati “Wari uhari ariko uribagirwa. Uyu niwe watangije byinshi tubona uyu munsi. Yabifatanyaga no kwiga ubuganga, urumva uwo muntu? Yari afite umurava, urukundo n’ubwitange.”

Anitha Pendo, umunyamakuru n’umushyushyarugamba, yavuze ko Tom Close yakoze umuziki mu bihe byari bigoye, agaharanira ishema ry’amashuri ye n’icyubahiro mu ruganda rw’ibyamamare.

Ati “Umuntu ukinisha kumenyera izina rye aba yarenze umurongo ndetse ni ukwigiza nkana, yakoze umuziki mu gihe benshi babitinyaga, ahesha amashuri ye agaciro, ni umugabo utanga inama zubaka ku bato, ni urugero rwiza rw’uko kuba icyamamare ufite ikinyabupfura bishoboka, urugero rwiza rwo kudacika intege, akomeje kubaka ibigwi.”

Ese koko yarakabirijwe?

Amateka ya Tom Close mu muziki ni umwihariko. Yamenyekanye cyane kuva mu 2006, ubwo yari mu mashuri y’ubuganga. Indirimbo ze zakunzwe by’ikirenga, anegukana ibihembo bikomeye birimo Kora Awards, Salax Awards na Primus Guma Guma Super Star.

Kuba yaraje guhitamo gushyira imbere umwuga w’ubuvuzi, si ikimenyetso cyo gucika intege cyangwa kutagira impano, ahubwo ni icyemezo cyashingiye ku mibereho ye n’inzozi ze.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko nta muntu ukwiye kwemeza ko yakabirijwe atitaye ku rugendo rwe, uruhare yagize mu kwagura umuziki nyarwanda, ndetse n’ubutumwa bw’indirimbo ze bwagize icyo buvuga ku buzima bwa benshi.

Amagambo ya Ngabo Roben yatumye abantu bongera gusubiza amaso inyuma, batekereza ku rugendo rwa Tom Close. Ariko nk’uko byagarutsweho na benshi, Tom Close si umuntu watejwe imbere n’itangazamakuru gusa, ahubwo ni urugero rw’umuntu waharaniriye inzozi ze, agera ku byo benshi batarageraho.

Mu gihe bamwe bavuga ko yakabirijwe, abandi bemeza ko yakoze ibyo abandi batari gushobora.

Bavuga ko Tom Close ari umwe mu bantu bake bashoboye guhuza umwuga w’ubuganga n’ubuhanzi, kandi akabikora neza. Ku bari bato, ni urugero rw’ukuntu inzozi zishoboka, uko byaba bigoye kose.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Password’ cya RBA, Tom Close yavuze ko ubuhanzi bw’umwuga busaba ibintu 3. Birimo Impano ifite ijanisha rya 40%, ‘Discipline’ ku kigero cya 30%, ndetse na 30% y’imbaraga ubishyiramo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ngabo Roben yatangaje ko yatunguwe n’uburyo indirimbo Tom Close yakoranye na Bull Dogg imeze, avuga ko ariwe muhanzi wakabirijwe

 

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, beretse Ngabo Roben ko Tom Close afite ibikorwa bimuvugira

Ingabire Ange Tricia yihanangirije Ngabo Rober wavuze ko umugabo we Tom Close nta kidasanzwe yakoze mu muziki w'u Rwanda




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...