Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati: 'wirira' Luka 7:13

- 27/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati: 'wirira' Luka 7:13

Bibiliya iravuga ngo “imisozi izavaho, n'udusozi tuzakurwaho ariko imbabazi z'uwiteka ntizizakurwaho kandi n'isezerano ry'amahoro yagusezeranije ntirizakurwaho ni ko uwiteka ukugirira ibambe avuga. Yesaya 54:10.

Burya imbabazi ziva mu rukundo, kandi ntushobora kubabarira uwo udakunda. Niyo mpamvu mbere yuko Imana itugirira imbabazi, yabanje kudukunda urukundo ruhebuje kandi rutarondoreka  ubwo yaduhaga umwana wayo yesu kristo ngo aducungure.

Bibiliya iravuga ngo ku bw'urukundo Imana yakunze abari mu isi rwatumye itanga umwana wayo w'ikinege yesu.

Imbabazi z'Imana zirusha ibyaha byacu imbaraga kandi n'iz'iteka ryose.

Nyamara kugira neza kw'Imana umukiza wacu n'urukundo ikunda abantu bibonetse iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze ahubwo ku bw'Imbabazi zayo. Tito 3:4-5.

Dawidi abwira Gadi ati: “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y'uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y'abantu. 2 Samuel 24:14.

Imana yacu ni inyembabazi kandi itwitaho ku manywa na n'ijoro. Ntidukunda kuko turi abakiranutsi ahubwo idukundira imbabazi zayo.

Ni uko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye. abaheburayo 4:16.

Amahoro y'Imana abane namwe.

Evangelist Shema Prince


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...