Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze iyi
tariki mu mateka:
1214: Philippe II w’u
Bufaransa yatsinze umwami Jean w’u Bwongereza mu ntambara yabereye i Bouvines
yahuzaga ibyo bihugu byombi.
1605: Abafaransa babaye
Abanyaburayi ba mbere binjiye mu cyabaye ubu igihugu cya Canada aho bahise
bafungura ubwami bw’Abafaransa.
1675: Urupfu rwa
Mareshali wa Turenne mu ntambara ya Salzbach mu Budage yagejeje ku musozo
uruhererekane rw’intsinzi zitandukanye z’Abafaransa, mu gutsinda ibihugu byari
byishyize hamwe mu ntambara byarwanaga n’u Bufaransa.
1794: Mu mpinduramatwara
yabaye mu Bufaransa yatangiye mu 1789, abagabo babiri bari bakomeye ari bo
Maximilien de Robespierre baratsinzwe barafatwa bafungwa n’amatsinda
atandukanye yahataniraga kujya ku butegetsi muri iki gihugu.
1795: Espagne yasinye
amasezerano y’amahoro hamwe n’u Bufaransa bwanabasubije igice cy’ikirwa cya
Hispaniola bwari bwarigaruriye.
1839: Habaye intambara
y’ibiyobyabwenge hagati y’u Bushinwa n’u Bwongereza nyuma y’uko u Bushinwa
bufashe ibiyobyabwenge byavaga mu Bwongereza bukabyangiza.
1884: Gutandukana byatangiye
mu Bufaransa hagati y’abashakanye.
1909: Orville Wright
ukomoka muri Amerika yaciye agahigo ko kumara mu ndege mu kirere mu gihe
cy’isaha imwe n’iminota 12 byabereye mu kirere cya Virginie.
1915: Habaye
impinduramatwara muri Haïti.
1953: Muri Koreya
hasinywe amasezerano y’amahoro yashyize akadomo ku ntambara yahuzaga Koreya n’u
Buyapani.
1954: Misiri n’ibihugu
by’u Bwongereza byumvikanye ku gusubiza ubunigo bwa Suez Misiri bwari bumaze
imyaka 72 mu biganza by’Abongereza.
1965: Indege za Amerika
zatangiye urugamba rwazo rwo gutera za misile mu Majyaruguru ya Vietnam.
1959: Umwami Mutara III Rudahigwa
yaratabarijwe, Kigeli V Ndahindurwa yima ingoma.
1985: Perezida Milton
Obote yavanywe ku butegetsi bwa Uganda aho Gen. Tito Okello yahise aba Umukuru
w’Igihugu nyuma y’iminsi ibiri.
1997: Abantu bagera kuri
mirongo itanu bapfiriye mu gitero cyabereye ahitwa Si Zerrouk, mu gihugu cya
Algeria.
2012: Hatangijwe imikino
Olempike y’umwaka wa 2012.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1768: Charlotte Corday
(Charlotte de Corday d’Armont), wamenyekanye nyuma yo kwicira aho yogeraga uwo
mu bwoko bw’abanyamisozi mu Bufaransa, Jean-Paul Marat umwe mu bayobozi
bakomeye muri icyo gihe.
1866:
António José de Almeida, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Portugal, wabaye
Perezida wa gatandatu w’iki gihugu.
1953:
Yahoo Serious, umukinnyi wa komedi (comedy) ukomoka mu gihugu cya Australia.
1979: Sidney Govou,
umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu Bufaransa.
1981:
Collins Obuya, umukinnyi wa Cricket wo mu gihugu cya Kenya.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
432: Célestin I, Papa kuva muri 422.
1675: Henri de la Tour d’Auvergne, wari umusirikare ukomeye mu gihugu cy’u
Bufaransa, wari ufite ipeti rya Maréchal.
1844: John Dalton,
umuhanga mu butabire no mu bugenge ukomoka mu Bwongereza.
1980: Mohammed Reza
Pahlavi, wari umwami uganje (Shah) wa Iran.
2018: Bernard Hepton, wari umukinnyi wa filime ukomeye mu Bwongereza.