Aya mafaranga yamushyize mu rwego rw’abatanga imisoro myinshi mu Bwongereza, aho abarirwa mu batanga imisoro 100 ba mbere mu gihugu. Raporo y’umwaka y’imikoreshereze y’umuryango w’ibwami igaragaza ko Umwami Charles yatanze imisoro myinshi kurusha umwaka wabanje, aho mu 2023-2024 yari yatanze miliyoni £11.7.
Igikomangoma William na we yatangaje ko yatanze miliyoni £7.76 z’imisoro muri uwo mwaka. Kuva Aho Charles yabereye Umwami mu 2022, we na William bamaze kwishyura imisoro irenga miliyoni £50.
Ibiro by’ibwami byatangaje ko iki cyemezo cyo gushyira hanze aya makuru cyafashwe n’abo bombi ku bushake, mu rwego rwo kongera gukorera mu mucyo no gutuma abaturage barushaho gusobanukirwa imikoreshereze y’umutungo w’ibwami.
Byanamenyekanye ko Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla bazakomeza gutura muri Clarence House aho bamaze imyaka myinshi batuye, aho kwimukira muri Buckingham Palace.
Abayobozi b’ibwami bavuga ko iki cyemezo kigamije gutuma Buckingham Palace irushaho gufungurirwa abaturage bayisura, nyuma y’imirimo yo kuyisana izatwara hafi miliyoni £370 ikaba igiye kurangira.
Ni bwo bwa mbere kuva ku ngoma y’Umwamikazi Victoria umwami w’u Bwongereza azaba atatuye muri Buckingham Palace. Raporo kandi yagaragaje ko amafaranga atangwa na Leta yo gufasha imikorere y’ibwami, azwi nka Sovereign Grant, azazamuka agera kuri miliyoni £99.9 mu mwaka wa 2027-2028.
Akaba ari amafaranga akoreshwa mu bikorwa birimo imishahara y’abakozi b’ibwami, gusana no kubungabunga ibwami, ingendo z’akazi, no kwakira abashyitsi mu bikorwa byemewe.
Abayobozi b’ibwami bavuze ko aya mafaranga atari ayo guha abagize umuryango w’ibwami ku giti cyabo gusa, ahubwo agamije gutera inkunga imirimo y’ikigo cy’ubwami.
Igikomangoma William na we yatangaje ko atazongera kungukira ku bukode bwa miliyoni 1.5 y'amapawundi buri mwaka bwakorwaga n’inyubako ya gereza ya Dartmoor yari iri ku mutungo wa Duchy of Cornwall. Aho yasabye ko ayo mafaranga ajya gufasha abaturage bo muri ako gace, cyane cyane abatuye Princetown hafi y’iyo gereza.
Raporo kandi igaragaza ko uruzinduko rwa Prince William muri Saudi Arabia rw’iminsi itatu ari rwo rwamutwaye amafaranga menshi, rugera ku arenga £130,000, naho urugendo rw’Umwami Charles na Camilla muri Italy na rwo rugatwara hafi £126,946. Mu mwaka ushize, abagize umuryango w’ibwami bakoze ingendo 177 za kajugujugu zatwaye £733,063.

:max_bytes(150000):strip_icc():focal(1380x880:1382x882)/king-charles-official-portrait-9d0008dd9dd94301b8ad0d94e92b6f4b.jpg)
Umwami Charles III yatangaje ko yishyuye imisoro ingana na Miliyoni 12.9 z’amapawundi mu mwaka w’imisoro wa 2024-2025
