Imyambarire ni kimwe mu bintu bigarukwaho kenshi kubera ko
ari kimwe mu bigenda bihinduka umunsi ku wundi, ugasanga haduka ibishya, ibindi
ugasanga biravugururwa cyangwa hagaruka ibyabayeho mu myaka yo hambere.
Gusa hari imyambaro usanga itavugwaho rumwe bitewe n'aho
yambariwe, uyambaye cyangwa n'izindi mpamvu. Umwe muri iyo myambaro ni ijipo
ngufi [Impenure] usanga igarukwaho kenshi.
Wumvise uburyo abakuze batawuvugaho
rumwe, ntiwakiyumvisha ko watangiye kwambarwa mu myaka irenga 50 ishize mu bihugu
binyuranye ku Isi. Ntabwo ari mu bihugu bya kure ahubwo harimo n'ibyo muri Afurika.
Imvano yo kwandika amateka y’uyu mwambaro yabaye ikiganiro umunyamakuru
Murungi Sabin wa Isimbi Tv yagiranye n’umunyamideli wamamaye guhera mu 1980 ku
bicuruzwa bya Sulfo birimo amavuta n’isabune.
Uyu mukecuru w’umunyamideli w’umurundikazi ariko wamamaye cyane mu Rwanda, ni umwe mu bakomoka mu miryango y’i Bwami mu Burundi.
Ubwo
yavuga ibirebana n’ubuzima bwe, yavuze ko yari umukobwa ushabutse cyane, agaruka
ku buryo yambayeho ijipo ngufi.
Aho niho havuye imvano y’inkuru yo kunyura mu mateka y’umwaduko
w’uyu mwambaro. Uwambaye uyu mwambaro no muri ibi bihe usanga afatwa ukundi cyangwa agakumirwa n’abakuze, nyamara nk'uko byumvikana si uw’ubu.
Mu kuvuga ku mateka y’uyu mwambaro, ubanza gusubira ku birebana
n’iterambere ry’imyidagaduro aho wavukiye mu mujyi wa Bond mu
murwa mukuru w’u Bwongereza, London na Caranaby uri rwagati muri uyu murwa.
Ni yo mijyi yatunganirijwemo imyambaro itandukanye y’abagabo, gusa uko iminsi yicumaga, indi mijyi nayo yatangiye kwinjira muri ubu
bushabitsi kugeza hatangiye gukorwa imyambaro ijyanye n’urubyiruko.
Hagati y’umwaka wa 1960 na 1967 habayeho impinduka mu mideli n’umuco bigizweho uruhare n’umuhangamideli Mary Quant. Muri
iyo myaka ni bwo uyu mugore yatunganije ijipo ngufi ya mbere bamwe bita
impenure.
Mary Quant yabonye izuba mu 1930, akurira mu
muryango w’ababyeyi b’abahanga, bose bari abarimu ba Kaminuza. Uyu mubyeyi aheruka kwitaba Imana, hari kuwa 13 Mata 2023.
Gusa we yahisemo kwiyegurira ibijyanye n’imideli nubwo nta mahugurwa
yari abifitemo, ariko yabishyizemo imbaraga kandi bibasha kumuhira, aza no kugira
amahirwe ahura n’umugabo bahuje imyumvire bafatanya gukora ibidasanzwe.
Mu 1955 Mary Quant yashinze inzu y’imideli yitwa Bazaar. Nubwo uyu mugore yamamaye nk’uwavumbuye impenure, ariko yagize uruhare mu
iterambere n'iyaguka ry’imideli anahanga imyambaro itandukanye.
Uyu mugore atangira kugira ijipo ndende impenure, byari mu
1961, ariko mu 1966 nibwo yatangiye kwigarurira imyambarire y’abari n’abategarugori, benshi batangira kugenda amaguru yabo agaragara.
Ni ibintu byahagurukije abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori
mu myaka ya za 1960. Icyakora, abakobwa n'abagore bavuze ko bakwiye guharirwa uburenganzira bwabo bwo kwambara
uko bashaka igihe bashakiye.
Uyu mwambaro waje gukomeza kwishimirwa uramamara mu
bihugu bitandukanye kugera n’ubu nubwo hari ibihugu bitawuvugaho rumwe cyane byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bw’isi bigendera ku mahame ya Isilamu.Ndenzako Anne Marie wamamaye nka Claire yavuze ko mu myaka yabo bambaraga ijipo ngufi imaze imyaka irenga 50 nubwo itavugwaho rumwe na n'uyu munsi