Umuziki wabaye umutwaro! Sheebah Karungi yatekereje kwiyahura

Imyidagaduro - 08/06/2026 8:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuziki wabaye umutwaro! Sheebah Karungi yatekereje kwiyahura

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko mu 2018 yanyuze mu bihe bikomeye byamugejeje ku rwego rwo gutekereza kwiyambura ubuzima, bitewe n'ihungabana n'igitutu gikabije yari afite mu rugendo rwe rwa muzika.

Uyu muhanzikazi wegukanye ibihembo bitandukanye yavuze ko n'ubwo icyo gihe yari mu bihe byiza by'umuziki we, inyuma y'ibyo abantu babonaga yari aremerewe n'ibibazo by'amarangamutima byamukururiraga kwiheba.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Sheebah yavuze ko hari igihe yumvaga nta muntu umwitayeho ndetse akumva ko aramutse acecetse burundu cyangwa akava ku Isi, abantu benshi babyakira nk'igisubizo ku byo bamuvugagaho.

Yagize ati: "Buri muhanzi agera igihe akumva nta muntu umwitayeho. Hari n'igihe wibaza uti 'ndamutse ncecetse ubu cyangwa nkapfa ubu, birashoboka ko abantu bose baruhuka bakareka kumbwira ibyo bambwira.'"

Sheebah yavuze ko umwaka wa 2018 wabaye umwe mu myaka yamugoye cyane, n'ubwo ari na wo wari umwe mu myiza ku ruhande rw'ibikorwa bye bya muzika.

Yasobanuye ko nyuma yo kugura ikibanza kiri mu gace ka Munyonyo mu 2016, yamaze umwaka wa 2017 azigama amafaranga yo kuzatangira kubaka mu mwaka wakurikiyeho. Icyakora, muri urwo rugendo rwo gukora cyane ashaka kugera ku ntego ze, yisanze yinjiye mu bihe byo kwiheba bikomeye.

Ati: "Naguze ubutaka i Munyonyo mu 2016. Mu 2017 natangiye kuzigama kugira ngo nzubake, maze mu 2018 mbona ko igihe kigeze. Ariko ni bwo natangiye kubona ko ntari mu ruganda rusanzwe rw'imyidagaduro."

Uyu muhanzikazi yavuze ko kwiheba kwe kutatewe n'ikintu kimwe cyihariye, ahubwo byaturutse ku kuba yaramenye ko umuziki wamuhaga ibyishimo byinshi ari na wo ushobora kumutera ububabare bukomeye kurusha ibindi byose.

Yagize ati "Kwiheba ntibiterwa n'ikintu kimwe. Biterwa no kubona ko cya kintu cyaguhaga ibyishimo byinshi mu buzima bwawe ari na cyo gishobora kugutera agahinda gakomeye kurusha ibindi."

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika y'Iburasirazuba, aho amaze imyaka irenga 15 ari mu bafite abakunzi benshi ndetse n'ibihangano byakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Icyakora ubuhamya bwe bugaragaza ko n'abantu baba bagaragara nk'abageze ku ntsinzi bashobora kunyura mu bibazo bikomeye by'ubuzima bwo mu mutwe, n'ubwo akenshi bitagaragarira amaso ya benshi.

Sheebah Karungi yahishuye ko yigeze kugera ku rwego rwo gushaka kwiyahura kubera ihungabana ryatewe n'igitutu cyo mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...