Mu
kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Ykee Benda yavuze ko ibibazo
byugarije umuziki wa Uganda byarenze urwego rw’umuhanzi ku giti cye, ahubwo
bimaze kuba ikibazo rusange. Ati: “Uruganda
rw’umuziki rwaraguye. Ubu nta muhanzi ushobora gukora igitaramo gikomeye nyuma
y’igihe kinini adasohora indirimbo nshya ngo rigende neza. Twese turabibona.”
Uyu
muhanzi yagaragaje ko abafana batakijya mu bitaramo gusa kubera gukunda
umuhanzi, ahubwo baba bashaka ikintu gishya gituma bitabira. Iyo ntacyo
babonye, ngo benshi bahitamo kutajya mu gitaramo.
Ykee
Benda yavuze ko aherutse gukorera igitaramo kuri Serena Hotel, aho yinjije agera
kuri miliyoni 98 z’amashilingi ya Uganda. Ati: “Iyo wongeyeho ibindi bitaramo, intego n’ingengo y’imari biratandukana.
Ariko nka Serena, igitaramo gishobora kunguka bitewe n’icyiciro
cy’abagukurikirana n’uburyo wacyiteguye.”
Yongeyeho
ko uko ibintu bihagaze ubu, igitaramo gishobora guhomba n’iyo cyaba cyateguwe
n’umuhanzi ukomeye, igihe nta gishya azanye ku isoko ry’umuziki.
Mu
minsi ishize, Ykee Benda aherutse gutungura abantu ubwo yateraga ivi asaba
umukunzi we Emilly ko yamubera umugore, mu birori byabereye ahitwa Divine
Resort ku nkengero z’amazi. Iki gikorwa cyakozwe mu ibanga, ariko amashusho
n’amafoto yacyo yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu
muhanzi w’imyaka 32 aherutse no gutangaza ko ashaka kubaka urugo rufite intego,
ndetse ko ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusaba Emilly ko bazabana mu buryo
bwemewe n’amategeko. Ati: “Ubuzima
bugira agaciro iyo hari umuntu uguhora hafi, cyane cyane mu gihe cy’izabukuru.
Ibyo ni ingenzi cyane.”
Ykee
Benda ari mu bahanzi bo muri Uganda bagiye bakorana n’Abanyarwanda. Yigeze
gukorana indirimbo na Urban Boys (Nipe) ndetse na Marina (Ndokose). Ni umwe mu
bahanzi bafite izina rikomeye i Kampala kandi bakomeje kugira uruhare mu kuzamura umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.