Umuziki wa Nigeria wamaze kwigarurira umutima wa DJ Khaled

Imyidagaduro - 08/11/2023 8:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuziki wa Nigeria wamaze kwigarurira umutima wa DJ Khaled

Dj Khaled yatangaje ko akunda umuziki wa Nigeria cyane ndetse anahishura ko album ye arimo gutegura izagaragaraho Burna Boy ndetse akaba ari mu myiteguro yo gushaka uko yakorana na Tems.

Umuraperi akaba n'umushoramari mu muziki, Dj Khaled uvuka muri Palestine agakorera umuziki we na business ze muri Amerika yatangaje ko umuziki wa Nigeria umunyura cyane ndetse anahishura ko yifuza kuzakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria.

Ubwo yari mu kiganiro na Rolling Stone, Dj Khaled yatangaje ko umuziki wa Nigeria ujya kubyinwa kimwe na Dancehall ndetse ukurura amarangamutima ye cyane hanyuma anavuga ko awufite muri gahunda.

Mu mwaka utaha, nibwo Dj Khald azashyira hanze album ye ya 14 akaba yatangaje ko iyi album izagaragaraho umuhanzi Burna Boy uri mu bahagaze neza mu muziki wa Nigeria anahishura ko yifuza kuzakorana n'umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems.

Muri iki kiganiro, Dj Khaled yatanagje ko umuryango we ujya umusaba kuzaba Perezida ariko we avuga ko atabyiyumvamo na gato babiganira iyo barimo batebya.

Dj Khaled yagize ati "Ntabwo niyumvamo politiki. Iyo turi muri ibyo biganiro ntabwo njya ntanga igisubizo. Ndi umuntu wahisemo kuba umuntu mwiza ibihe byose, nkakora cyane, nkasakaza urukundo."

Dj Khaled atangaje ko akunda umuziki wa Nigeria nyuma y'uko abahanzi benshi bo muri iki gihugu batangiye gukora amateka ndetse no kuririmba mu bitaramo bikomeye ku Isi byari bisanzwe biririmbamo abahanzi bo muri Amerika.


Dj Khaled yatangaje ko akunda umuziki wa Nigeria.


Dj Khaled yatangaje ko kuri album ye ya 14 izagaragaraho abahanzi bo muri Nigeria.


Burna Boy niwe muhanzi wamenyekanye ko azagaragara kuri album ya 14 ya Dj Khaled.


Dj Khaled yatangaje ko yifuza kuzakorana na Tems ukomoka muri Nigeria.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...