Akarusho muri Fantastic Restaurant ni uko kuri uyu wa gatanu abacuranzi kabuhariwe ba Fantastic Restaurant bazabacurangira n’izindi ndirimbo musanzwe mukunda z’abahanzi bo muri iki gihe baba aba hano mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga nka Meddy,Mr Flavour,Kitoko,n’abandi benshi.
Iyi gahunda yo gucuranga indirimbo zo muri iki gihe ikaba itazakuraho gahunda yari ihasanzwe yo gucuranga umuziki wa karahanyuze aho Live Band yaho ibacurangira mugasubira mu bihe byiza mwanyuzemo mu muziki wo hambere.
Tubibutse ko Fantastic restaurant iherereye hepfo gato y’inyubako ndende muri Kigali ya Kigali City tower, imbere ya station Kobil. Fantastic ikaba ikora iminsi yose y’icyumweru ndetse n’amasaha yose ni ukuvuga amasaha 24.
Kugeza ubu abantu benshi bemeza ko Fantastic Restaurant ariyo Restaurant ya mbere ikunzwe kandi igezweho mu mujyi wa Kigali kubera umwihariko bafite mu mitegurire y’amafunguro ndetse n’amoko y’ibiribwa n’ibinyobwa ushobora kuhasanga igihe cyose.
Twabibutsa ko muri Fantastic Bar&Restaurant haboneka amafunguro y’amoko yose ndetse n’ibinyobwa bitandukanye ku minsi yose.
Munyengabe Murungi Sabin.