Iyi
ndirimbo ije nk’intangiriro y’urugendo rwa muzika rwa Vicky Boaz, ariko ikaba
yarakiriwe neza n’abamaze kuyumva bitewe n’ubutumwa bukomeye buyikubiyemo
n’ubufatanye bwe na Prince Salomon umaze kubaka izina rikomeye mu muziki
wa Gospel.
Vicky
Boaz yabwiye InyaRwanda ko ari we wegereye Prince Salomon amusaba ko bakorana
indirimbo, amubwira ko yari amaze igihe kinini afite inzozi zo kuzakorana nawe
igihangano.
Prince
Salomon yakiriye neza icyo gitekerezo ndetse ananyurwa n’ubutumwa uyu muhanzi
mushya yari yamugejejeho.
Nubwo
aba bahanzi bombi badatuye mu gihugu kimwe, ntibyababujije gukorana neza no
kugeza ku bakunzi babo indirimbo ifite ireme.
Vicky
Boaz abarizwa i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe
Prince Salomon abarizwa muri Canada aho akorera ibikorwa bye bya muzika.
“Huja
Niacha” ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ikubiyemo ubutumwa bwo
kwizera no kwiringira Imana mu bihe byose umuntu anyuramo.
Izina
ryayo risobanura ko Imana itigera ikuraho amaboko yayo ku mwana wayo, kabone
n’iyo yaba ari mu bihe bikomeye.
Mu
magambo y’iyi ndirimbo, Vicky Boaz agaragaza uburyo Imana yamubaye hafi mu
rugendo rwe, ikamurinda isoni ndetse ikamuba iruhande mu bihe byose yaba ibyiza
cyangwa ibikomeye.
Ni
amagambo yuzuyemo ubuhamya, ihumure ndetse n’icyizere ku bantu bose bumva
bacitse intege cyangwa bari mu rugendo rukomeye rw’ubuzima.
Mu
nyikirizo, aba bahanzi baririmba bagira bati “Ntabwo wankuyeho amaboko, uhora
iruhande rwanjye ibihe byose.” Ni amagambo akora ku mutima, akibutsa abantu ko
Imana ihora iri kumwe n’abayizera kandi itabatererana.
Prince
Salomon avuga ko nyuma yo kubona impano, umuhate n’ubutumwa bwa Vicky Boaz,
yemeye kumutera inkunga no kumufasha kugira ngo agere ku nzozi ze ndetse
anamenyekane mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi
ndirimbo kandi ije itanga ubutumwa bwo gukomeza abantu bafite ibihe bikomeye,
ibabwira ko hari Imana nziza ihora iri iruhande rwabo kandi itazigera
ibatererana.
Ni
ubutumwa bushishikariza abantu kudacika intege no gukomeza kwizera ko igihe
kimwe bazagera ku ntsinzi ndetse bakagira ubuhamya bwo gutanga imbere y’Imana.
Ku
bakunzi ba Gospel, “Huja Niacha” ni imwe mu ndirimbo zitezweho gukora ku mitima
ya benshi bitewe n’uburyo ihuza amagambo yubaka ukwizera, ijwi rituje ndetse
n’ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro.
Vicky Boaz yatangaje ko yahisemo gukorana indirimbo na Prince Salomon kubera ko yifuza kugaragaza ko umuziki urenga imbibi z’umupaka

Prince Salomon yasobanuye ko yiyemeje gushyigikira abakizamuka mu muziki, kuko nawe yafashijwe mbere y’uko agera kure

Vicky Boaz asobanura ko yiyeguriye umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ari imwe mu ntego yihaye

Vicky Boaz yinjiye muri Gospel ashyira hanze indirimbo ye ya mbere “Huja Niacha” yakoranye na Prince Salomon, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera no kwiringira Imana mu bihe byose

Nubwo
Vicky Boaz aba i Goma na Prince Salomon akaba akorera muzika muri Canada,
bahuriye mu ndirimbo “Huja Niacha” igaruka ku rukundo rw’Imana idatererana
abayizera
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘HUJA NIACHA’ YA VICKY BOAZ NA PRINCE SALOMON
