Riderman yabivuze nyuma yo kugira
uruhare mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 21,
wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.
Uyu muraperi yari umwe mu bahanzi
nyarwanda baririmbye mu birori byahurije hamwe abayobozi bakuru, abashyitsi
baturutse hirya no hino ku Isi, abahanzi n’abandi bafite uruhare mu guteza
imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Riderman yavuze ko Kwita Izina ari igikorwa gikomeye kigaragaza
urugendo u Rwanda rumaze gukora mu kubungabunga ingagi zo mu Birunga, ndetse
n’umusaruro ukomeje kuboneka mu kuzitaho.
Ati: “Uyu ni umuhango mwiza cyane.
Ngirango n’ejo bundi bahoze babisobanura, kuva batangira kwita ku ngagi,
gucunga umutekano wazo, zirabyara, ziroroka, umuryango waragutse.”
Akomeza ati “Ingagi twatangiranye
mu 2000 ntabwo ari zo dufite uyu munsi, umubare waragutse cyane, ndetse n’uyu
munsi havutse abandi bana 22. Byerekana ko uko turengera ibidukikije, ari na ko
dutuma birushaho kubaho.”
Riderman avuga ko uku kwiyongera
kw’ingagi ari ikimenyetso cy’umusaruro w’ishoramari n’imbaraga bishyirwa mu
kuzirinda no kuzishyira ahantu hatekanye.
Yagize ati: “Mu myaka yashize,
ingagi zari mu nyamaswa zariho zigenda zikendera, none uyu munsi zirimo zigenda
zivuka. Bigaragaza n’umusaruro uva mu kuzitaho, no kuzifasha kuba ahantu hafite
amahoro, ariko zikanaza abazisura.”
‘Umuziki
n’ubukerarugendo birajyana’
Riderman kandi yashimye kuba
abahanzi nyarwanda bahabwa umwanya mu bikorwa bikomeye nk’ibi, avuga ko umuziki
n’ubukerarugendo ari ibintu bifitanye isano ikomeye.
Yavuze ko kuba abahanzi batumiwe
muri Kwita Izina bifasha mu buryo bubiri: gususurutsa abitabiriye umuhango no
kugeza umuziki n’impano nyarwanda ku bashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda.
Ati: “Ni iby’agaciro, tunazirikana
ko ubukerarugendo ari imyidagaduro mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Umuziki
n’ubukerarugendo birajyana. Umuziki n’umupira birajyana.”
Yakomeje avuga ko ari iby’agaciro
kuba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruzirikana uruhare rw’imyidagaduro
n’imikino mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ati: “Ni iby’agaciro kubona RDB
izirikana ko umuziki na siporo bijyana, bityo bakajya kwitabira ingagi bakavuga
ngo n’abahanzi baze kuba bahari, bataramire Abanyarwanda, bagire icyo bakuramo,
ariko nanone tugaragaze impano zacu ku bashyitsi baba badusuye.”
Ku bwe, ibi bituma ibirori nk’ibi
bitaba umwanya wo kwizihiza gusa, ahubwo bikaba n’urubuga rwo kumenyekanisha
umuco n’impano by’u Rwanda.
Kwita Izina kandi akawubona
nk’umwanya uhuza ibyiciro bitandukanye, aho ubukerarugendo, umuziki, siporo,
umuco no kurengera ibidukikije bishobora gukorera hamwe mu kumenyekanisha u
Rwanda.
Riderman asanga kuba abahanzi
nyarwanda bagaragara muri gahunda nk’izi ari amahirwe yo kwereka abashyitsi ko
u Rwanda rufite impano zitandukanye, kandi ko umuziki ushobora kugira uruhare
mu kongera uburambe bw’umushyitsi no mu kumenyekanisha igihugu.
Umuhango wo Kwita Izina abana
b’ingagi 22 wabaye ku nshuro ya 21, ukomeza kuba kimwe mu bikorwa bikomeye u
Rwanda rukoresha mu kugaragaza ibyo rumaze kugeraho mu kubungabunga ingagi zo
mu Birunga, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.
Kuri Riderman, kuba umuziki
ushyirwa muri uru rugendo ni ikimenyetso cy’uko imyidagaduro itagomba kurebwa
nk’imyidagaduro gusa, ahubwo ishobora no kuba igice cy’ingenzi mu kumenyekanisha
igihugu, umuco n’impano z’Abanyarwanda ku Isi.

Riderman yavuze ko Kwita Izina ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano z’abahanzi nyarwanda imbere y’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, ashimangira ko umuziki n’ubukerarugendo bifitanye isano

Riderman yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ingagi zo mu Birunga, avuga ko kuba umubare wazo ukomeje kwiyongera ari ikimenyetso cy’umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kuzirinda

Ku bwa Riderman, kuba RDB ihuza ubukerarugendo n’imyidagaduro bitanga amahirwe ku bahanzi nyarwanda yo gususurutsa abashyitsi no kubereka impano n’umuco by’u Rwanda

Riderman yavuze ko ubukerarugendo
butagarukira ku gusura ahantu gusa, kuko n’imyidagaduro n’umuziki ari ingenzi
mu gutuma abashyitsi bishimira u Rwanda no kurumenya binyuze mu mpano z’Abanyarwanda
KANDA HANO UREBE UKO RIDERMANYITWAYE MU GITARAMO CYO #KWITAIZINA21
