Umuziki na sinema ni inzira nyuzamo ubutumwa bwo kwamamaza ijambo ry'imana-Mama Zulu

Cinema - 04/02/2014 11:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuziki na sinema ni inzira nyuzamo ubutumwa bwo kwamamaza ijambo ry'imana-Mama Zulu

Mama Zulu ni umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana akaba n'umukinnyi wa filime ukora filime z'iyobokamana, yemeza ko umuziki na sinema ari inzira nziza zo kunyuzamo ubutumwa bwo kwamamaza ijambo ry'Imana kuko biri mu hantu hahurira abantu benshi.

Nk’umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Zaninka Joseline uzwi ku izina rya Mama Zulu amaze gushyira hanze alubumu imwe yise Korera Imana kandi asanga impano y’umuntu ari igikoresho gikomeye mu gutangaza ubutumwa bw’uwiteka bityo ikaba ariyo mpamvu yahisemo kongeraho sinema mu gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza aho amaze gukora filime 2 Wabikoreye Iki? Na filime Isaha zose zishingiye ku butumwa bw’iyobokamana.

Mama Zulu

Zaninka Joseline uzwi ku izina rya Mama Zulu

Aganira n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, mu magambo ye yagize ati, “nk’umukozi w’Imana nasanze ngomba gukoresha impano zose mfite mu gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza. Nari nsanzwe ndirimba gusa, nyuma njye na mugenzi wanjye duhuriye ku murimo umwe Liliane Kabaganza twishyize hamwe dutangira kwagura ibikorwa byacu twinjira muri sinema. Ubu twashinze inzu itunganya filime yitwa Zanijolika Film Production, tukaba tumaze gushyira hanze filime 2, iyitwa Wabikoreye Iki? n’Isaha. Ku Isaha yo hamaze kujya hanze igice kimwe, ikindi kikaba kizajya hanze kuwa mbere tariki 10 Gashyantare.”

mama zulu

Filime ISAHA igice cya 2 kiragera hanze vuba

Kuri ubu Zaninka Joseline ageze kure ategura alubumu ye ya 2 akaba amaze gukora indirimbo 4 z’amajwi akaba ataramenya izina ryayo ndetse akaba atarahitamo igihe iyi alubumu azayishyirira hanze. Zaninka Joseline benshi bita Mama Zulu akora akazi ko kuririmba no gukina filime, akaba ndetse akorera mu nzu ye yitwa Zanijolika afatanyije na Liliane Kabaganza.

mama zulu

Mama zulu amaze gushyira hanze alubumu imwe ikaba iri ku isoko

Mu gihe bashyiraga hanze filime Isaha, iyi filime yaribwe icuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko, abajijwe icyo bateganya gukora mu kwirinda kongera kwibwa ku gice cya 2 cya filime Isaha kizagera hanze kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare, yagize ati, “nta kindi twakora, uretse gusenga Imana ikadukiza icyo kiza gikomeje kwibasira sinema nyarwanda muri ibi bihe.”

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...