Aba bombi ni bamwe mu bagabo bamaze igihe kinini mu ruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere abahanzi
no gutegura ibikorwa byabo. Icyakora, nubwo bagiye bahurira mu mirimo
itandukanye, umubano wabo wagiye urangwa n’ibibazo n’ubushyamirane mu bihe
bitandukanye.
Kuri iyi nshuro, ikibazo cyongeye kuvugwa cyane nyuma y’igitaramo
The Ben yahuriyemo na Diamond tariki 30 Ukwakira 2026, aho Noopja yagaragaje ko
atishimiye uburyo Alex Muyoboke yamufashe mu rugendo rwo kujya muri Uganda.
Noopja ashinja Muyoboke kutamutangira Passport kugira ngo
ashobore kugenda, mu gihe amakuru InyaRwanda yamenye binyuze mu icukumbura
agaragaza ko mu byangombwa birindwi Muyoboke yoherereje Alex Muhangi harimo
n'icya Noopja.
Ibi byatumye havuka ibibazo ku cyatumye Noopja atagenda mu
itsinda ry’abantu bari biteganyijwe ko bazabanza kujya muri Uganda, ndetse
n’uruhare buri wese yaba yaragize muri icyo kibazo.
Ariko se, ni iki cyabaye hagati y’aba bagabo? Ese
amakimbirane yabo ashingiye gusa ku rugendo rwa Uganda, cyangwa hari ibindi
bibazo byari bimaze igihe byihishe inyuma y’imikoranire yabo?
Ubutumwa
bwa Noopja bwongeye gukurura ibibazo
Mu minsi ishize, Noopja yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga
ze ubutumwa bwumvikanisha ko hari abantu atagicana uwaka na bo mu ikipe ikorana
na The Ben.
Nubwo atigeze ahita avuga amazina y’abo avuga, imvugo
yakoreshaga yatumye abakurikira ibikorwa bye bibaza niba hari amakimbirane
akomeye yaba yaravutse hagati ye na bamwe mu bantu bakorana n’uyu muhanzi.
Ubutumwa aherutse gushyira hanze ni bwo bwatumye ibi bibazo
birushaho kuvugwa. Yanditse amagambo agira ati: “Ihene itagira ubwenge yanze
gukurikira uyiragira, ikurikira uyibaga.”
Aya magambo yatumye benshi barushaho kwibaza uwo Noopja yari
agamije, cyane ko mu gihe cyashize yari amaze gutambutsa ubutumwa butandukanye
bugaragaza ko hari ibyo atishimiye mu mikoranire ye n’abo bakorana.
Icyakora, amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko ikibazo
kitari gishingiye gusa ku byabaye mu rugendo rwa Uganda, ahubwo ko hari
n’ibindi byifuzo n’ibiganiro byabanje hagati ya Noopja na The Ben bitageze ku
musaruro yari yiteze.
Noopja
yashakaga ko Country Records ihangana na 1:55 AM
InyaRwanda yamenye ko Noopja yigeze kugirana ibiganiro na
The Ben agamije kwinjizwa muri Country Records, ariko icyifuzo cye nticyemerwa.
Amakuru avuga ko Noopja yari afite igitekerezo cyo gukora
Label ifite ubushobozi n’imbaraga bihagije ku buryo Country Records yashoboraga
guhangana na 1:55 AM.
Iki gitekerezo cyaje nyuma y’uko Element avuye muri Country
Records akerekeza muri 1:55 AM, ibintu byatumye Noopja atekereza ku buryo
Country Records na yo yagira imikorere n’imbaraga byatuma ishobora guhangana
n’iyo Label mu ruganda rw’umuziki.
Mu cyifuzo cye, Noopja yashakaga ko Country Records iba
ikigo gifite imikorere ihamye, gifasha abahanzi kandi kigashobora guhangana
n’ibindi bigo bikomeye mu muziki.
Gusa, amakuru avuga ko The Ben atigeze yemera icyo cyifuzo,
amugaragariza ko ibyo bitashoboka mu buryo yari abyifuza, kuko we ari umuhanzi
wigenga.
Iki ni kimwe mu bintu byabanje kugaragaza ko icyerekezo
Noopja yashakaga mu mikoranire ye na Country Records kitari gihuye n’icyo The
Ben yari afite. Ibi bituma hari abavuga ko umuzi w'amakimbirane ya Noopja na Alex Muyoboke ashingiye kuri iyi ngingo, kuko ngo Muyoboke yagaragaje bidakwiye.
Ikibazo
cya Passport cyatumye ubushyamirane bugaragara
Nubwo ibibazo hagati yabo byari bimaze igihe bivugwa,
ikibazo cya Passport cyabaye intandaro yo kongera kubigaragaza ku mugaragaro.
Noopja yagiye agaragaza ko atishimiye uburyo Alex Muyoboke
yamufashije mu gutegura urugendo rwo kujya muri Uganda, amushinja ko
atamushyiriye Passport mu byangombwa byagombaga koherezwa kugira ngo abantu
bajye muri icyo gihugu.
Icyakora, icukumbura InyaRwanda yakoze ku butumwa buri
hagati ya Alex Muyoboke na Alex Muhangi ryagaragaje ko mu byangombwa birindwi
Muyoboke yoherereje Muhangi harimo na Passport ya Noopja.
Ibi bitandukanye n’ibyo Noopja avuga, kuko we yumvaga ko
Muyoboke atigeze amutangira Passport, bigatuma atabasha kugenda mu gihe abandi
bari mu rugendo.
Amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko ikibazo cyari gihari
kitari gusa icyangombwa cya Passport, ahubwo ko hari n’ikibazo cy’umubare
w’amatike y’indege yabonetse.
Amatike
ane mu arindwi ni yo yabonetse, The Ben ahitamo abagenda mbere
Mu makuru InyaRwanda yamenye, Alex Muhangi yamenyesheje The
Ben n’abandi bari mu ikipe ko mu matike arindwi bari bamusabye yabashije kubona
ane gusa.
Ibi byatumye habaho ikibazo cyo kumenya abantu bagombaga
kubanza kugenda n’abagombaga gutegereza.
The Ben ni we wafashe icyemezo cy’abagombaga kujya muri
Uganda mbere, atanga amazina y’abari bagomba gufata indege ya mbere.
Muri abo, harimo The Ben ubwe, Noopja na Joshua, bari bateganyijwe
kugenda mu gitondo.
Ku ruhande rwa Noopja, ariko, ikibazo yakomeje kugarukaho ni
uko Alex Muyoboke atigeze amutangira Passport, bityo akabona ko ari we wagize
uruhare mu gutuma atagenda ku munsi wa mbere.
Gusa amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko ikibazo
cy’amatike yabonetse ari ane gusa ari cyo cyari cyatumye habaho impinduka mu
myiteguro y’urugendo.
Ibi byatumye havuka impaka ku ruhare rwa Muyoboke muri iki
kibazo, cyane ko amakuru y’icukumbura agaragaza ko Passport ya Noopja yari mu
zo yari yohereje kuri Alex Muhangi.
Noopja
yageze muri Uganda atishimiye Muyoboke
Nyuma y’ibi bibazo, amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko
Noopja yageze i Kampala muri Uganda atishimiye Alex Muyoboke, amugaragariza ko
atishimiye uburyo yamufashe mu myiteguro y’urugendo.
Byageze aho Noopja yandikira Muyoboke ubutumwa burebure,
amugaragariza ko yumva yaramuhemukiye kandi ko na we yiteguye kumwishyura.
Ibi byerekana ko ikibazo cyari cyarenze kutumvikana ku
rugendo, kikaba cyari cyatangiye kugira ingaruka ku mubano w’aba bagabo.
Nubwo Noopja yagiye agaragaza ko hari abantu atishimiye mu
ikipe ikorana na The Ben, amakuru y’icukumbura agaragaza ko ikibazo afitanye na
Muyoboke gifite n’andi mateka ajyanye n’ibyifuzo yari afite mu mikoranire ye na
Country Records.
Noopja na Alex Muyoboke ni abantu bamaze igihe mu ruganda
rw’umuziki, kandi imikoranire yabo yagiye ihuriza hamwe ibikorwa bitandukanye
by’abahanzi.
Icyakora, ibyabaye mu rugendo rwa Uganda byongeye kugaragaza
ko hari ibibazo bitarakemuka hagati yabo.
Ku ruhande rumwe, Noopja yumva atarafashijwe uko yabikwiriye, ndetse akagaragaza ko hari uwamugiriye nabi. Ku rundi ruhande, amakuru InyaRwanda yamenye agaragaza ko Passport ye yari yaroherejwe, mu gihe ikibazo cy’amatike make ari cyo cyatumye habaho impinduka mu rugendo.

Amakimbirane ya Noopja na Alex Muyoboke yongeye kubura nyuma y'igitaramo The Ben yakoreye i Kampala muri Uganda
Amakuru agaragaza ko muri ‘Passport’ Alex Muyoboke
yoherereje Alex Muhangi harimo n’iya Noopja, ni mu gihe Noopja abihakana
akavuga ko atariko bimeze

Nyuma yo kubona ko habonetse amatike ane gusa, The Ben
yafashe icyemezo cy’abantu bane bagiye mbere y’abandi, ahitamo kujyana na
Joshua na Noopja mu gitondo
