Icyakora, abigaragambya bavuga ko batazahagarika
imyigaragambyo yabo kugeza igihe ikigo cy’Ubuhinde gishinzwe iperereza
kizatangira iperereza ku byaha bikekwa ko byabaye no mu bindi bizamini byo
gutanga akazi.
Devendra Nath Mahto, umwe mu bayoboye iyo
myigaragambyo, yahagaritse kwiyicisha inzara ari mu bitaro byo mu murwa mukuru
Ranchi wa Jharkhand, aho yajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize nyuma y’uko
ubuzima bwe bwari butangiye kumera nabi kubera kumara igihe atarya.
Yari umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri iyo
myigaragambyo yatangiye ku itariki ya 25 Nyakanga (7), aho abashaka akazi
n’abanyeshuri bashinje ko habaye amakosa mu bizamini byo gushaka abakozi ba
leta, bakanasaba ko habaho amavugurura mu buryo ibi bizamini bikorwa.
Mu Buhinde, akazi ka leta karashakwa cyane kuko kaba
gatanga umutekano (kaba kizewe kumara igihe kirekire).
Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miliyoni bakora
ibi bizamini byo gushaka imyanya ya leta ku rwego rwa leta zigize iki gihugu
cyangwa ku rwego rw'igihugu.
Abenshi bajya no mu mashuri abategura (coaching
classes) kugira ngo babitsinde, bagakomeza kubikora kugeza bageze ku myaka
ntarengwa bemerewe.
Ariko kandi, byinshi muri ibyo bizamini byagiye
bivugwamo ibibazo, birimo kuba ibibazo by’ibizamini byaragiye bimenyekana mbere
y’igihe cyangwa bamwe mu bakandida bagakoresha uburiganya.
Ndetse no ku bantu batsinze ibizamini, akenshi bahura
n’ibibazo aho gahunda yo kubashyira mu myanya y’akazi ishobora kumara imyaka
myinshi.
