Umuyobozi wa Premier League yagize icyo atangaza ku birego birenga 100 byarezwemo Man City

Imikino - 14/08/2025 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuyobozi wa Premier League yagize icyo atangaza ku birego birenga 100 byarezwemo Man City

Umuyobozi Mukuru wa Premier League, Richard Masters, yavuze ko kutagira icyo atangaza kwe ku bijyanye no gutegereza umwanzuro ku birego birenga 100 byarezwemo Manchester City nta cyo bimaze, kuko ubu urubanza ruri mu maboko y’akanama kigenga kagiye kuburanisha.

Muri Gashyantare 2023, Premier League yashyizeho ibirego birenga 100 kuri Manchester City bijyanye n’ibyavugwaga ko yarenze ku mategeko agenga imikoreshereze y’imari ndetse no kutubahiriza ibisabwa mu gukorana neza n’abakora iperereza.

Iri buranisha ryabaye hagati ya Nzeri ndetse n'ukwezi k'Ukuboza umwaka ushize, ariko kugeza ubu nta cyemezo kiratangazwa. Icyo kibazo gikomeje kongera gututumba mu gihe shampiyona ya 2025/26 igiye gutangira ku mpera z’iki cyumweru.

Ubuyobozi wa Premier League, Richard Masters yabwiye Sky Sports News ko Premier League nta bubasha ifite bwo kwihutisha igihe umwanzuro uzafatirwaho.

Yagize ati: “Iyo ibirego bitanzwe, bijyanwa imbere y’akanama kigenga, gatoranywa mu buryo bwigenga, kandi kaba ari ko gafite ububasha ku rugendo rwose rwo kuburanisha n’igihe ruzamara. Twebwe ntitugira uruhare mu kugena igihe cyangwa umwanzuro. Ni byo kandi bikwiye kuko bituma ibyemezo bifatwa n’abantu bigenga ku buryo bwuzuye. Tugomba rero gutegereza.

Kutihangana kwanjye nta cyo kumaze rwose. Tugomba kumenya ko inzira z’amategeko akenshi zifata igihe kinini kurusha uko umuntu aba abyiteze. Tugomba kwihangana.”

Manchester City yo ikomeje guhakana ibyo ishinjwa, ivuga ko ifite ibimenyetso bitavuguruzwa bizayifasha kwisobanura. Ariko niramuka ihamwe n’ibyaha, ishobora guhanishwa ibihano bikomeye birimo gukatwa amanota menshi cyangwa no gukurwa muri Premier League.

Bimwe mu birego bashinjwa birimo kudatanga amakuru y’ukuri ku mikoreshereze y’imari mu gihe cy’imyaka icyenda kuva 2009/10 kugeza 2017/18. Kutagaragaza neza amafaranga yishyuwe umutoza Roberto Mancini, hagati ya 2009/10 na 2012/13; kuterekana neza ibijyanye n’amasezerano y’abakinnyi hagati ya 2010/11 na 2015/16; no kudakorana neza mu iperereza ryakozwe hagati ya 2018 na 2023.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...