Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yashimye u Rwanda ku masezerano azana Formula 1 muri Afurika

Amakuru ku Rwanda - 23/10/2026 12:54 PM
Share:
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yashimye u Rwanda ku masezerano azana Formula 1 muri Afurika

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimye u Rwanda ku masezerano agamije kuzana irushanwa ry’imodoka rya Formula 1 muri Afrika, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo muri Afurika no kugaragaza ubushobozi bw’umugabane mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo ya AU ku wa 23 Ukwakira 2026, i Addis Ababa muri Ethiopia, Youssouf yashimye Guverinoma y’u Rwanda kuri iyi ntambwe, agaragaza ko kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga bifite uruhare mu kumenyekanisha Afurika ku isi.

Yavuze ko ibirori nk’ibi bishobora gukurura abashoramari, guteza imbere ubukerarugendo, kongera ubumenyi bw’abaturage mu gutegura amarushanwa akomeye no gufungura amahirwe mashya ku rubyiruko rw’Afurika.

Yongeyeho ko siporo ishobora kuba imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’ubukungu, igatanga akazi, igafasha urubyiruko kwiteza imbere ndetse ikanashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Afurika.

Youssouf kandi yagaragaje ko Afurika ikwiye gukoresha amahirwe nk’aya mu kongera uruhare rwayo mu bukungu bw’imikino ku isi, guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera no gushyigikira impano n’ibitekerezo bishya by’abaturage bayo.

Iyi gahunda ihuzwa n’icyerekezo cya Afurika cy’umwaka wa 2063, kizwi nka Agenda 2063, kigamije kubaka umugabane uhuje, utera imbere kandi urangwa n’amahoro, ushingiye ku bushobozi n’uruhare rw’abaturage bawo.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yasabye ibihugu bigize uyu muryango, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gukorana kugira ngo siporo ikoreshwe nk’imbarutso y’iterambere, ubufatanye hagati y’ibihugu no kongera ijambo rya Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yashimye u Rwanda ku masezerano azana Formula 1 muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...