Umuyobozi wa FBI yareze ikinyamakuru The Atlantic asaba indishyi ya Miliyari 365 Frw

Imyidagaduro - 21/04/2026 2:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuyobozi wa FBI yareze ikinyamakuru The Atlantic asaba indishyi ya Miliyari 365 Frw

Umuyobozi wa Federal Bureau of Investigation (FBI), Kash Patel, yareze ikinyamakuru The Atlantic mu rukiko, akirega gusebanya no kumwandikaho inkuru irimo ibinyoma bimwangiriza izina.

Mu kirego cye, Kash Patel avuga ko icyo kinyamakuru cyatangaje ibirego bimushinja imyitwarire idakwiye mu kazi, birimo kunywa inzoga bikabije no kubura mu kazi nta mpamvu zisobanutse. Iyi nkuru kandi ivuga ko imyitwarire ye ishobora gushyira mu kaga umutekano w’igihugu n’uw’abaturage.

Ku ruhande rwacyo, The Atlantic cyahakanye ibyo birego, ivuga ko ihagaze ku byo yanditse kandi ko izitwara neza mu rukiko irengera abanyamakuru bayo. Mu itangazo yashyize hanze, yagize iti: “Duhagaze ku nkuru twakoze kuri Kash Patel, kandi tuzarwana no kurengera The Atlantic n’abanyamakuru bacu kuri iki kirego kidafite ishingiro.”

Mu mategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo umuyobozi wa Leta atsinde urubanza rwo gusebanya, agomba kugaragaza ko uwatangaje inkuru yabikoze azi neza ko ari ibinyoma cyangwa yirengagije ukuri nkana, bizwi nka “actual malice”.

Inkuru ducyesha BBC ivuga ko Kash Patel yari yanagaragaje uburakari kuri iyi nkuru mu kiganiro yagiranye na Fox News, aho yavuze ko azarega iki kinyamakuru, ibintu yahise ashyira mu bikorwa.

Mu kirego cye, Patel yavuze ko iyo nkuru irimo “ibirego by’ibinyoma byahimbwe hagamijwe kumwangiriza izina no kumukura ku mwanya ariho.” Yagaragaje n’ingingo zitandukanye z’iyo nkuru avuga ko ari ibinyoma kandi byangiza isura ye.

Yongeyeho ko The Atlantic itamuhaye umwanya uhagije wo kwisobanura ku birego byari bigiye gutangazwa, ndetse ngo yanirengagije ibaruwa yo kuburira (pre-publication letter) yari yoherejwe n’abamwunganira mu mategeko mbere y’uko iyo nkuru isohoka.

Umwunganizi wa Patel, Jesse Binnell, yavuze ko icyo kinyamakuru cyari cyabwiwe ko ibyo birego ari ibinyoma, ariko kigahitamo kubitangaza uko byakabaye. Yavuze ko bahawe amasaha abiri gusa yo gusubiza ku bibazo byari bikubiyemo ibirego byinshi.

Ku rundi ruhande, umunyamakuru wa The Atlantic witwa Sarah Fitzpatrick yahakanye ibyo kuba Patel atarahawe umwanya uhagije wo gusubiza, avuga ko bohereje ibibazo birenga 19 bisobanutse neza kandi bagategereza ibisubizo.

Yavuze kandi ko inkuru yabo ishingiye ku buhamya bw’abantu barenga 20 babajijwe, ndetse ikaba yarashyizwemo n’ibitekerezo byaturutse muri White House, mu biro by’umwungirije w’umushinjacyaha mukuru Todd Blanche, ndetse no muri FBI ubwayo.

Mu gusubiza ibibazo by’itangazamakuru ku bijyanye n’uru rubanza, umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump na Kash Patel muri FBI, ibyaha byagabanutse cyane muri Amerika, ndetse n’abanyabyaha benshi bafashwe bagashyikirizwa ubutabera.

Yongeyeho ko Kash Patel akiri umwe mu bayobozi bakomeye mu rugamba rwo kubungabunga amategeko n’umutekano. Ku ruhande rwa FBI, nta gisubizo cyahise gitangwa ku busabe bw’itangazamakuru bwifuzaga kumenya icyo ivuga kuri uru rubanza.

Amakuru avuga ko Kash Patel, yareze ikinyamakuru The Atlantic mu rukiko, ndetse asaba indishyi y'akababaro ingana na miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika [365,274,000,000 Frw], akirega gusebanya no kumwandikaho inkuru irimo ibinyoma bimwangiriza izina.

Ibyo wamenya ku kinyamakuru The Atlantic

The Atlantic ni ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite n’izindi mbuga zitandukanye gitangarizaho amakuru, gifite icyicaro i Washington, D.C. Cyandika ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’ubukungu, umuco n’ubuhanzi, ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi.

Cyashinzwe mu mwaka wa 1857 mu mujyi wa Boston ku izina rya The Atlantic Monthly, nk’ikinyamakuru cyibandaga ku buvanganzo n’umuco, icyo gihe kikaba cyaratangazagamo ibitekerezo by’abanditsi bakomeye ku burezi, ku ihagarikwa ry’ubucakara (slavery), ndetse no ku bindi bibazo bikomeye bya politiki by’icyo gihe.

Mu bayishinze harimo Francis H. Underwood hamwe n’abanditsi b’ibyamamare nka W. E. B. Du Bois, Ralph Waldo Emerson, Oliver Wendell Holmes Sr., Henry Wadsworth Longfellow, Harriet Beecher Stowe na John Greenleaf Whittier. James Russell Lowell ni we wabaye umwanditsi mukuru wa mbere w’iki kinyamakuru [Chief Editor].

Mu kinyejana cya 19 n’icya 20, iki kinyamakuru cyasohoye igitabo ngarukamwaka cyiswe The Atlantic Monthly Almanac.
Mu 1999, iki kinyamakuru cyaguzwe n’umucuruzi David G. Bradley.

David G. Bradley yagihinduye ikinyamakuru gikora inkuru zisesenguye zigenewe abasomyi bakunda ibitekerezo byimbitse n’abayobozi b’ibitekerezo (thought leaders). Mu 2017, yagurishije igice kinini cyacyo ku kigo Emerson Collective cya Laurene Powell Jobs.

Kash Patel uyobora FBI yajyanye mu nkiko ikinyamakuru The Atlantic akirega gusebanya no kumwandikaho inkuru irimo ibinyoma bimwangiriza izina


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...