Louise n’umukunzi we Paul ITTU bambikanye impeta y’urushako barahirira imbere y’inshuti n’imiryango ko basezeye ku buseribateri bakaba bagiye kubaka urwabo. Ubwo bukwe bwabo bwaranzwe n’imihango yo gusaba, gukwa no gutwikurura kuko Louise na Paul bahise batangira kubana nk’umugabo n’umugore.
Uwizeyimana Marie Louise n'umukunzi we Paul ITTU bambikanye impeta basezerana kubana
Zimwe mu nshuti z’umunyamakuru Marie Louise Uwizeyimana zabwiye inyarwanda.com nyuma y’ubukwe bakoreye mu Rwanda, mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 bazajya mu Budage gukorerayo indi mihango y’ubukwe ijyanye n’amategeko y’icyo gihugu ndetse akaba ari nabwo bazasezerana imbere y’abakristo(mu rusengero).
Marie Louise na Paul ITTU bazasezerana mu rusengero umwaka utaha
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko Marie Louise Uwizeyimana yaba yasezeranye na Paul ITTU ko bazabana mu gihe cy’imyaka ibiri na cyane ko I Burayi hari ibihugu byinshi byemera gusezeranya abageni muri ubu buryo, ntitwashoboye kubona uko tuvugana na ba nyiri ubwite ngo bagire icyo babidutangarizaho, gusa bivugwa ko yaba ariyo masezerano Louise yagiranye na Paul na cyane ko hari indi misango y'ubukwe izabera i Burayi umwaka utaha.
Umudage Paul ITTU hamwe n'umugore we Marie Louise UWIZEYIMANA basuhuza umuryango w'umukobwa
Ubukwe bwa Marie Louise na Paul ITTU bwitabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane barimo n’abayobozi b’ibinyamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda, abavandimwe n’inshuti za Marie Louise na Paul ITTU. Mu bukwe bwa Louise kandi abanyamakuru bagenzi be nibo bari biganje mu mirimo hafi ya yose ikorerwa mu bukwe nko kwakira abantu, kubazimanira n'indi mirimo itandukanye.
Umwaka ushize wa 2014, Uwizeyimana Marie Louise aherutse gutsindira igihembo gikuru kuruta ibindi nyuma yo kugirwa umunyamakuru wahize abandi mu Rwanda mu mwaka w’2013 maze ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye (4.000.000).
ANDI MAFOTO YARANZE UBUKWE BWA MARIE LOUISE NA PAUL ITTU
Abayobozi batandukanye bari bahari,iburyo ni Gonzaga Muganwa uyobora ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda(ARJ)
Iburyo: Gakire Fidel umuyobozi w'ikinyamakuru Ishema nawe yari muri ubwo bukwe
Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Aba bakobwa batashye ubukwe bwa Marie Louise na Paul ITTU bambaye imyenda y'umweru gusa
Aba ni bamwe mu bari mu ruhande rw'umuryango w'umukobwa
AMAFOTO: Viateur Nzeyimana