Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata
2022, ni bwo Reed yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka
asharira u Rwanda rwanyuzemo.
Yagize umwanya wo kunamira
inzirikarengane zishyinguye muri uru rwibutso, anashyira
indabo ku mva mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100, igatwara ubuzima
bw’abarenga miliyoni bazizwa uko bavutse.
Reed Hastings asuye Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali nyuma y’uko mu mpera za Werurwe 2022, urubuga rwa Netflix
ruguze filime ‘Trees of Peace’ y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi filime yakinnyemo umunyarwandakazi
Eliane Umuhire [Akina yitwa Annick] ishingiye ku nkuru mpamo z’abagore bane
barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashyizwe ahagaragara mu 2021. Biteganyijwe
ko iyi filime ‘Trees of Peace’ izatangira guca kuri Netflix muri Kamena uyu
mwaka.
Kuva iyi filime yasohoka, imaze
kwegukana ibihembo bikomeye mu maserukiramuco nka American Black Film Festival
[Yatsinze mu cyiciro cya Best Feature Film ‘Filime ndende nziza’], Santa Barbara
International Film Festival na Africa International Film Festival.
Iyi filime yakiniwe mu Bwongereza no muri Amerika i Hollywood. Igaragaramo abakinnyi b’imena nka Ella Cannon wo muri Australie, Charmaine Bingwa wo muri Zimbabwe, Umunya-Nigeria Bola Koleosho n’abandi.
REBA HANO AGACE GATO FA FILIME 'TREES OF PEACE'
Umuyobozi wungirije ushinzwe kugenzura ibikorwa bya Netflix, Reed yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Reed Hastings yasuye Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali nyuma y’uko Netflix iguze filime ‘Trees of Peace’ yitsa ku
mbaraga z’umugore, ubumwe no kubabarira
Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wagaragaye muri iyi filime imaze kwegukana ibihembo bikomeye
Umunyamerika Alanna Brown watunganyije
filime ‘Trees of peace’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994