Umuyaga watumye abakinnyi ba Paris Saint-Germain batari bwitabire ibirori bya Ballon d’Or

Imikino - 22/09/2025 4:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuyaga watumye abakinnyi ba Paris Saint-Germain batari bwitabire ibirori bya Ballon d’Or

Umuyaga watumye abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa batari bwitabire ibirori byo gutanga Ballon d’Or ya 2025 bishobora gusiga yegukanwe na mugenzi wabo.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu nyubako ya Théâtre du Châtelet iri i Paris mu Bufaransa ni bwo habera ibirori byo gutanga Ballon d’Or ya 2025.

Byari biteganyijwe ko mu bakinnyi bari bwitabire ibi birori harimo n’aba Paris Saint-Germain bagiye gushyigikira mugenzi wabo Ousmane Dembele dore ko ari nawe uhabwa amahirwe menshi yo kuyegukana.  

Aba bakinnyi ariko ntabwo bakitabiriye ibi birori bitewe n’uko kuri uyu wa Mbere saa Mbili z'umugoroba barakina na Marseille mu mukino wo ku munsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Uyu mukino wagombaga kuba warabaye ejo gusa uza gusubikwa kubera ko byagaragaraga ko mu gihe uraba urimo urakinwa haraba hari umuyaga mwinshi.

Muri rusange ikipe ya Paris Saint-Germain ifite abakinnyi 9 bahataniye Ballon d’Or nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino yitwaye neza ikegukana UEFA Champions League. Dembele we araba ariyo dore ko yavunitse atabona uko akina uyu mukino. 

PSG iraba ikina na Marseille mu gihe haraba hatangwa Ballon d'Or



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...