Umuvuduko wa AI urimo gushyira ku gitutu amasosiyete ya Software

Ikoranabuhanga - 22/04/2025 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuvuduko wa AI urimo gushyira ku gitutu amasosiyete ya Software

Inyigo nshya yakozwe n’ikigo cy’ubujyanama ku bucuruzi AlixPartners yerekanye ko ubuhanga bwa Generative AI buri guhindura imiterere y’isoko rya software ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikaba biri gushyira igitutu gikomeye ku masosiyete arenga 100 atanga serivisi za software, cyane cyane ayo mu rwego rwo hagati.

Ubusanzwe, AI yakoreshwaga nk’igikoresho cyunganira nka Robots zifasha abakiriya cyangwa porogaramu nk’iyo ya Microsoft ikoreshwa mu gufasha abatekinisiye. Ubu ariko, AI igeze ku rwego rwo kuba umutima w’ibikorwa bya software, aho ishobora gukora ibikorwa bigoye nk’isesengura ry’amakuru, gutegura inama cyangwa kwandika code, byose bidakoresheje interface isanzwe.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Business Inside Africa, AlixPartners ikigo gitanga inama Kuri business kivuga ko ibigo bimwe byugarijwe, kuko bitangiye gukoresha AI bitinze, bikarushwa cyane n’ibyatangiriye kare kandi bigacururiza ku giciro gito.

Ikindi, ibigo binini nka Microsoft na Salesforce bifite ubushobozi bwinshi aho bikomeje kwigarurira isoko rya AI. Ibi bituma ibindi bigo bito bigorwa no guhangana, bigatakaza abakiriya n’amahirwe yo kunguka. 

Ibi byatumye izamuka ry’ubukungu mu masosiyete 122 yasesenguwe rigabanuka, aho ibigo bimwe byagabanutse kuva kuri 57% mu 2023 bikagera kuri 39% mu 2024, kandi biteganyijwe ko bizaba 27% muri 2025.

AI irimo gukuraho ibyari bisanzwe, nk’imikoreshereze ishingiye ku bakozi n’imiterere ya dashboards. AI agents zikora mu buryo butagombera ibi, bityo bigasiga amasosiyete menshi ashingiye ku gutanga serivisi zishingiye kuri software asigara inyuma.

Kompanyi nka Klarna zamaze kwiyambura software zisanzwe zigana ibikoresho bya AI, bigaragaza aho ibintu bigana. Ibi bisaba amasosiyete gutekereza ku mikorere mishya: AI nk’ibikoresho by’ingenzi, kugabanya abakozi n'amafaranga y'imishahara, ndetse no kwihuza cyangwa kwigurisha ku masosiyete manini nk’uburyo bwo kutava ku isoko burundu.

AlixPartners ishimangira ko service zitangwa hifashishijwe Software zitagiye gushira, ahubwo ziri mu nzira zo guhinduka. Ibigo bizashobora guhinduka no kugendana n’ibihe bishya bya AI ni byo bizarokoka mu gihe kiri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...