Nk'uko Forbes ibitangaza, mu 2023 Taylor Swift yari afite umutungo ubarirwa hafi kuri miliyari 1 z’Amadolari, ariko mu myaka itatu yakurikiyeho uyu mutungo wazamutse ugera kuri miliyari 2.
Uku kwiyongera kwaturutse ahanini ku mafaranga yinjije binyuze mu bitaramo bya The Eras Tour, byaciye agahigo ku isi hose, amafaranga ava ku ndirimbo ze n’uburenganzira bwo kuzikoresha, ndetse no kuba yaraguze uburenganzira bw’indirimbo ze za mbere (masters), ibintu byamwongereye agaciro k’umutungo.
Forbes ivuga ko umutungo wa Taylor Swift ugizwe n’amafaranga agera kuri miliyoni 800 z’Amadolari yinjijwe mu bitaramo no mu burenganzira bw’indirimbo, kataloge y’indirimbo ze ifite agaciro ka miliyoni 600 z’Amadolari, ndetse n’imitungo itimukanwa ifite agaciro ka miliyoni 110 z’Amadolari.
Ibi byatumye Taylor Swift arushaho gushimangira umwanya we nk’umuhanzikazi ukize kurusha abandi ku isi. Ikindi kidasanzwe ni uko yabaye umwe mu bahanzi bake bageze ku rwego rw’abaherwe b’umurengera ahanini biturutse ku muziki ubwawo, aho kwishingikiriza cyane ku yindi mishinga y’ubucuruzi.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo yacungaga umwuga we, kongera gusohora album ze (Taylor’s Version), no gukomeza kugira abafana benshi ku isi, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura umutungo we mu gihe gito.


Ubutunzi bwa Taylor Swift bukomeje gutumbagira
