Umutungo wa Jay-Z wageze kuri miliyali zirenga ebyiri z’amadorali

Imyidagaduro - 26/03/2023 6:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutungo wa Jay-Z wageze kuri miliyali zirenga ebyiri z’amadorali

Umuraperi Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z yinjiye mu mubare w’abaherwe batunze arenga miliyari ebyiri z’amadorali, bituma akomeza kwereka igihandure abaraperi bagenzi be bakomeye muri Amerika.

Forbes yatangaje ko Jay-Z yamaze kwinjira mu batunze miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu z’amadorali, ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe.

Kugeza ubu Jay-Z ku rutonde rw’abatunze agatubutse ku isi, aza ku mwanya wa 1207. Jay Z yavuzweho gutunga miliyali y’idorali mu 2019, ni nabwo sosiyete ya Marcy Venture Partners afitemo imigabane yavuzweho kuzamuka ku nyungu ya miliyoni 85$.

Jay-Z umwaka ushize yari afite umutungo ubarirwa muri miliyali imwe na miliyoni magana ane  z’amadorali.

Kwiyongera k’umutungo wa Jay-Z bivugwa ko kwatewe n’imigabane ye yari afite muri  D’USSÉ iherutse kugurwa na Bacardi, iyi sosiyete ikaba ishamikiweho na D’USSÉ.

D’USSÉ ni ubwoko bw’inzoga bwari ubwa Jay- Z, aho yari abufatanyije n’uruganda rwa Bacardi. Mu minsi ishize Bacardi iheruka kugura 50% by’imigabane yari afitemo, kuri miliyoni 750 z’amadorali.

Mu 2019 nibwo Forbes yatangaje ko uyu mugabo ariwe muhanzi wa mbere mu njyana ya Hip hop, ufite umutungo ubarirwa muri miliyari y’amadolari.

Icyo gihe mu 2020 Kanye West nawe yaje kumugwa mu ntege, aba umuraperi wa kabiri utunze miliyali y’idorali. Uyu mwanya Kanye West ukunze kwiyita Ye aherutse kuwusimburwaho na P.Diddy, kubera ibihombo yagize umwaka ushize.

Jay-Z ari mu baraperi bakomeye, bafite ubushabitsi butandukanye.

Uyu muraperi mu 2008 yatangije Roc Nation, ni imwe muri Sosiyete zikomeye ku Isi mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Mu 2013 yafunguye Roc Nation Sports iyishamikiyeho, yo ireberera inyungu abakinnyi b’imikino itandukanye bakomeye ku Isi.

Mu myaka mike ishize, Roc Nation ya Jay-Z ku bufatanye na Long Island University (LIU) iherereye i Brooklyn mu Mujyi wa New York, batangaje ko bagiye gutangiza ishuri ryigisha umuziki.

Ku bufatanye na Sosiyete yitwa Caliva, uyu muraperi mu 2021 yatangiye ubucuruzi bw’ ‘ako ku mugongo w’ingona’. Yafunguye umuyoboro wiswe Monogram ku rubuga rwa Caliva, azajya acururizaho ubwoko butandukanye bw’urumogi rutunganyijwe neza ruri mu bwoko bune.

Ubundi butunzi bwa Jay-Z abukura mu bikorwa birimo nka Sosiyete ze nka Rocawear ikora imyenda, 40/40 Club, Tidal, n’izindi.

Jay-Z ni umwe mu bahanzi bakomeye batunze akayabo Kuva umwaka ushize umutungo wa Jay-Z wikubye kabiri uva kuri miliyali imwe na miliyoni magana ane z'amadorali, ubu ugeze kuri miliyali ebyiri na miliyoni magana atanu z'amadorali

Jay-Z ni umwe mu baraperi bakomeye ku isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...