Ku wa kabiri no mu rukerera rw’ejo ku wa Gatatu, abakinnyi batatu bakomeye batangiye berekana urwego rwiza muri iyi mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Kylian Mbappé yafashije Ubufaransa gutsinda Sénégal
atsinda ibitego bibiri, ibintu byatumye aba umukinnyi umaze gutsindira igihugu
cye ibitego byinshi kurusha abandi.
Erling Haaland na we yigaragaje mu mukino wa mbere
yakinnye mu Gikombe cy’Isi, atsindamo
ibitego bibiri byafashije Norvège gutsinda Iraq.
Lionel Messi we yakoze amateka akomeye nyuma yo
gutsinda ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino Argentine yatsinzemo Algeria.
Byatumye anganya na Miroslav Klose w’u Budage agahigo kwo gutsinda ibitego
byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aho bombi bafite ibitego 16.
Nyuma y’ibi bikorwa by’aba bakinnyi bakomeye, amaso yose yari ahanzwe Cristiano Ronaldo wari utegerejweho kwigaragaza ejo ni mugoroba.
Gusa ibintu ntibyagenze uko benshi
babyifuzaga kuko Portugal yanganyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo igitego 1-1, mu mukino Ronaldo atabashije gutsinda cyangwa ngo agaragaze
itandukaniro rikomeye.
Uyu kapiteni wa Portugal yari afite amahirwe yo kuba
umukinnyi wa mbere mu mateka utsinze ibitego byinshi mu bikombe by’Isi bitandatu
bitandukanye, ariko ntiyabigezeho.
Chris Sutton wahoze ari rutahizamu muri Premier
League, yavuze ko atishimiye uburyo umutoza Roberto Martinez yakoresheje
Ronaldo muri uyu mukino wabereye i Houston muri Texas, aho yamushyize mu kibuga
iminota yose nubwo atari ku rwego rwiza.
Aganira na BBC yagize ati: “Icyemezo cya Martinez
kiratangaje. Bishobora gutanga umusaruro, ariko se twese turi kureba umukino
umwe? Biragaragara ko atinya kumusimbuza.”
Yakomeje agira ati: “Ashobora kurangiza atsindiye
ikipe igitego cy’intsinzi, ariko uyu munsi umukino wamurenze. Umutoza agomba
kuba ari we ufata ibyemezo, ntabwo umukinnyi ari we ugomba kubigenzura.”
Mbere y’uyu mukino, Wayne Rooney wahoze akinana na Ronaldo muri Manchester
United yari yavuze ko azi neza ko uyu Munya-Portugal azaba yumva ashaka
gukora ibirenze nyuma yo kubona Messi, Mbappé na Haaland bitwara neza.
Rooney yabwiye BBC ati: “Ronaldo ni umukinnyi ukunda
guhatana. Imitekerereze ye ihora imusaba kuba mwiza kurusha abandi.”
Yakomeje agira ati: “We na Messi bamaze imyaka
myinshi bahatanira kuba abakinnyi beza ku Isi. Nzi neza ko ashaka kwerekana ko
akiri ku rwego rwo hejuru, kandi yari yifuza gutsinda ibitego bibiri cyangwa
bitatu muri uyu mukino.”
Portugal yatangiye umukino neza cyane kuko yafunguye
amazamu ku munota wa gatandatu. Pedro Neto yatanze umupira mwiza, João Neves
ukinira Paris Saint-Germain awushyira mu izamu n’umutwe.
Gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Yoane
Wissa usanzwe ukinira Newcastle United yishyuriye Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, atsinda igitego cy’umutwe mu minota y’inyongera.
Nubwo Portugal yihariye umukino ku kigero cya 75%,
ntiyabashije kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Yagerageje amashoti arindwi gusa,
kandi ishoti rimwe rukumbi ryaboneje mu izamu ni ryo ryavuyemo igitego cya João
Neves.
Uyu musaruro watumye Portugal itangira iri rushanwa
idatanga icyizere nk’icyo benshi bari bayitezeho, mu gihe Cristiano Ronaldo we
akomeje gutegerezwa kwerekana ko agifite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo
hejuru nubwo amaze imyaka 41 y’amavuko.



