Umutoza wongereraga ingufu abakinnyi ba Rayon Sports yatandukanye nayo

Imikino - 14/08/2025 6:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wongereraga ingufu abakinnyi ba Rayon Sports yatandukanye nayo

Umutoza ukomoka muri Afurika y’Epfo wongereraga ingufu abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yatandukanye nayo.

Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasezeye ku mutoza Ayabonga Lebitsa, aho yavuze ko yatandukanye nayo kubera impamvu z’umuryango.  Yamushimiye ku kazi yayikoreye inavuga ko umutoza w’Umunyamahanga uzamusimbura izamutangaza vuba. 

Ayabonga Lebitsa nawe yashimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse avuga ko ahafata nko mu rugo he ha kabiri. Ati: ”Ndashaka kubashimira uburyo mwanyakiriye mu Rwanda, aho mfata nk’urugo rwanjye rwa kabiri. Mwarakoze cyane, byari byiza gukorana namwe ariko ntabwo twese tumenya aho ubuzima butwerekeza. Mbikuye ku mutima, mwarakoze ku bihe byiza twagiranye.”

Ayabonga Lebitsa agiye iwabo muri Afurika y’Epfo ari naho ashobora gukomereza akazi kugira ngo yite ku muryango we dore ko mu minsi yashize yapfushije nyina. Yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, akaba yarashimwaga n’abose bitewe n’ubuhanga bwe mu kongera imbaraga z’abakinnyi. 

Ayabonga Lebitsa yatandukanye na Rayon Sports 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...