Ibi byabaye ku wa 23
Kanama 2026, mu mukino wa MLS NEXT Pro wahuzaga Columbus Crew 2 na Huntsville
City FC. Higuaín yaje guhabwa ikarita itukura kubera ibyabaye, nyuma ahabwa
n’igihano cyo kumara imikino ibiri adatoza.
Ishyirahamwe ry’abasifuzi
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Professional Soccer Referees Association
(PSRA), ryatangaje ko Higuaín yafashe ukuboko k’umusifuzi w’umugore akanga
kukurekura nyuma yo kumusaba inshuro eshatu kubireka.
Iri shyirahamwe ryavuze
ko ibyo byakurikiwe n’amagambo yamubwiye agira ati: “Ntuzibagirwe ko uyu ari
umukino w’abagabo.”
PSRA ryasobanuye ko ibyo
byari ugutera ubwoba umusifuzi no kumubwira amagambo asesereza ashingiye ku
gitsina.
PSRA kandi yanenze
igihano cy’imikino ibiri Higuaín yari yahawe, ivuga ko kidahagije ugereranyije
n’uburemere bw’ibyabaye. Iri shyirahamwe ryagaragaje ko abagore bakora
inshingano zitandukanye mu mupira w’amaguru, harimo no gusifura, kandi ko
bakwiye gukorera ahantu bafite umutekano kandi bubahwa nk’abandi basifuzi.
Nyuma y’ibi, Columbus
Crew yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutandukana na Higuaín. Umuyobozi mukuru
w’iyi kipe, Issa Tall, yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro na Higuaín no
kongera gusuzuma ibyabaye mu kwezi gushize, basanze atujuje amahame ikipe isaba
umuyobozi w’imwe mu makipe yayo.
Columbus Crew yavuze ko
mu gihe izaba ishaka umutoza mushya wa Crew 2, abakozi ba tekiniki b’iyi kipe
bazakomeza kuyifasha mu mikino ya MLS NEXT Pro Playoffs.
Federico Higuaín w’imyaka
41, ni umuvandimwe wa Gonzalo Higuaín wahoze ari rutahizamu wa Real Madrid
n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine. Federico na we yakiniye Columbus Crew mbere yo
kujya mu mwuga wo gutoza.
