Umutoza w’Amavubi yifuza ko yabona itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu kwezi gutaha - VIDEO

Imikino - 06/10/2026 10:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza w’Amavubi yifuza ko yabona itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu kwezi gutaha - VIDEO

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Stephen Constantine yavuze ko yifuza ko yabona itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu kwezi gutaha kwa 11.

Ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2027 ni bwo Amavubi yanganyije na Kenya 0-0 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wakiniwe muri Stade Amahoro.

Stephen Constantine yavuze ko Amavubi yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, ariko icy’ingenzi cyari ukureba ubushobozi bw’abakinnyi batari basanzwe babona umwanya uhagije wo gukina.

Ati: “Ntekereza ko hari byinshi twungukiye kuri uyu mukino, nubwo tutawutsinze. Twagize uburyo bwinshi twashoboraga gutsindamo ibitego.Ikintu cy’ingenzi kuri twe kwari ukubona bamwe mu bakinnyi batari babonye umwanya uhagije wo gukina. Ntekereza ko hafi ya buri wese yabonye amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye.”

Umutoza yavuze ko hari abakinnyi bitwaye neza, abandi ntibabe ku rwego rwifuzwa, ariko ko ariyo mpamvu iyi mikino iba ikenewe. Ati: “Bamwe bakoze neza, abandi ntibakora neza cyane. Ariko iyi niyo mpamvu dukina iyi mikino, kugira ngo tugerageze kureba abakinnyi bakiri bato.”

Yongeyeho ko hari abakinnyi ku giti cyabo bamushimishije, nubwo yifuzaga ko Amavubi atahana intsinzi. Ati: “Nabonye imikinire myiza y’abakinnyi bamwe ku giti cyabo. Birumvikana ko nashakaga gutsinda umukino, ariko Kenya ni ikipe nziza. Kandi na bo ntabwo bari bafite ikipe yabo yuzuye.”

Muri rusange, yavuze ko anyuzwe n’ibyavuye muri uyu mukino ndetse n’imyitwarire ya benshi mu bakinnyi, ubu amaso akaba ahanzwe ku mukino ukomeye u Rwanda ruzakina na Mali.

Ku bijyanye n’umukino u Rwanda ruzakurikizaho na Mali mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu kwezi gutaha , umutoza yasabye Abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi, avuga ko adashaka kubona Stade yuzuye ku kigero cya 60 cyangwa 70%.

Ati: “Mbere na mbere ndashaka ko buri wese azaba ahari. Sinshaka ko Stade iba yuzuye 60 cyangwa 70%. Igomba kuba yuzuye birenze.”

Nubwo yifuza ko abafana baba benshi ku mukino uzabera mu Rwanda, yavuze ko mbere yaho Amavubi agomba kujya muri Mali, akagerageza kuhavana amanota. Ati: “Ikintu cya mbere, tugomba kujyayo, tukajya mu rugo rwabo. Tuzajyayo turwane, tugerageze kuhavana icyo dushoboye.”

Stephen Constantine yavuze ko kubona amanota atatu cyangwa ane mu mikino izakurikiraho bishobora guha u Rwanda amahirwe yo kubona itike yo gukomeza. Ati: “Nizera ko nitubona amanota atatu cyangwa ane, dufite amahirwe yo kubona itike.”

Umutoza kandi yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwakwizera itike mu Ugushyingo, nubwo yemera ko atari buri gihe umuntu abona ibyo yifuza. Ati: “Nifuza ko twabona itike mu Ugushyingo. Ndabyifuza. Ntabwo buri gihe mbona ibyo nshaka, ariko tuzagerageza.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...