Ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2027 ni bwo Amavubi
yanganyije na Kenya 0-0 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wakiniwe muri Stade
Amahoro.
Stephen Constantine yavuze ko Amavubi yabonye uburyo
bwinshi bwo gutsinda, ariko icy’ingenzi cyari ukureba ubushobozi
bw’abakinnyi batari basanzwe babona umwanya uhagije wo gukina.
Ati: “Ntekereza ko hari byinshi twungukiye kuri uyu
mukino, nubwo tutawutsinze. Twagize uburyo bwinshi twashoboraga gutsindamo
ibitego.Ikintu cy’ingenzi kuri twe kwari ukubona bamwe mu bakinnyi batari
babonye umwanya uhagije wo gukina. Ntekereza ko hafi ya buri wese yabonye
amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye.”
Umutoza yavuze ko hari abakinnyi bitwaye neza, abandi
ntibabe ku rwego rwifuzwa, ariko ko ariyo mpamvu iyi mikino iba ikenewe.
Yongeyeho ko hari abakinnyi ku giti cyabo
bamushimishije, nubwo yifuzaga ko Amavubi atahana intsinzi.
Muri rusange, yavuze ko anyuzwe n’ibyavuye muri uyu
mukino ndetse n’imyitwarire ya benshi mu bakinnyi, ubu amaso akaba ahanzwe ku
mukino ukomeye u Rwanda ruzakina na Mali.
Ku bijyanye n’umukino u Rwanda ruzakurikizaho na Mali
mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu kwezi gutaha , umutoza
yasabye Abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi, avuga ko adashaka kubona
Stade yuzuye ku kigero cya 60 cyangwa 70%.
Ati: “Mbere na mbere ndashaka ko buri wese azaba
ahari. Sinshaka ko Stade iba yuzuye 60 cyangwa 70%. Igomba kuba yuzuye
birenze.”
Nubwo yifuza ko abafana baba benshi ku mukino uzabera
mu Rwanda, yavuze ko mbere yaho Amavubi agomba kujya muri Mali, akagerageza
kuhavana amanota.
Stephen Constantine yavuze ko kubona amanota atatu
cyangwa ane mu mikino izakurikiraho bishobora guha u Rwanda amahirwe yo kubona
itike yo gukomeza.
Umutoza kandi yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwakwizera
itike mu Ugushyingo, nubwo yemera ko atari buri gihe umuntu abona ibyo yifuza.
