Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru mbere yo kuva muri Morocco, Constantine yavuze ko Amavubi yari yageze muri iki gihugu yiteguye gukina imikino ibiri ya gicuti gusa bikaba bibabaje kuba badashoboye kuyikina.
Yagize ati: “Birababaje cyane kuko twari twaje hano gukina imikino ibiri. Twari twarateguye uru rugendo kugira ngo dufashe abakinnyi gukomeza kwiyubaka no kwitegura amarushanwa ari imbere, ariko ibintu ntibyagenze nk'uko twabyifuzaga.”
Uyu mutoza yashimiye Perezida wa FERWAFA, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo ku ruhare bagize mu gushakira ikipe ibisubizo nyuma y’ihagarikwa ry’iyi mikino.
Yavuze ko Amavubi azamara iminsi iri hagati ya ine n'itanu mu Misiri, aho azakora imyitozo ndetse akagerageza no gushaka umukino wa gicuti ushoboka.
Ati: “Dukeneye gukomeza gukora. Niba tubonye ikipe y'igihugu twakina na yo ni byiza, nitutabona tukabona ikipe ya club na byo byadufasha. Icy'ingenzi ni uko abakinnyi bakomeza gukina no gukorera hamwe.”
Ku bijyanye n'uko abakinnyi bakiriye iki kibazo, Constantine yavuze ko yishimiye uburyo bitwaye muri ibi bihe bitoroshye.
Yagize ati: “Abakinnyi babaye indashyikirwa. Twagiranye ibiganiro bitandukanye nk'ikipe, kandi bose bakomeje kugaragaza imyitwarire myiza. Nta mukinnyi n'umwe numvise yitotomba cyangwa acika intege.”
Stephen Constantine yavuze ko n'ubwo andi makipe yahisemo guhita asubira iwabo nyuma y'isubikwa ry’imikino,Amavubi yo yabonye ari byiza gukomereza imyiteguro muri Misiri aho gusubira i Kigali nta bikorwa bifatika agezeho.
Yasobanuye ko bagerageje gushaka amakipe nka Tanzania na Uganda ngo bakine imikino ya gicuti, ariko gahunda zayo ntizabemerera guhura.
Uyu mutoza yanagarutse ku kamaro ko gukina imikino ya gicuti mbere y'amarushanwa, avuga ko ari umuco Amavubi agomba kwimakaza niba ashaka gutera imbere.
Ati: “Mu myaka yashize ntabwo twajyaga tubona umwanya uhagije wo gukina imikino ya gicuti mbere y'amarushanwa. Niba ushaka kugera ku musaruro mwiza, ugomba kwitegura neza. Ni yo mpamvu twifuzaga cyane gukina iyi mikino.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yagombaga gukina imikino ya gicuti yari kuyihuza na Tanzania na Comoros muri Morocco gusa byarangiye itabaye. Ni nyuma y’uko Morocco yafashe ingamba zikomeye zo kurwanya icyorezo cya Ebola.
