Kuri uyu wa Kane nibwo i Kigali hatangira gukinirwa imikino
ya FIFA Series 2026. Itsinda rya kabiri rizajya rikinira kuri Kigali Pele
Stadium niryo riratangira.
Saa Saba n’igice Aruba irakina na Macau saa 13:30, mu gihe saa 16:30,
Tanzania irakina Liechtenstein.
Ku munsi wejo mu itsinda rya mbere Kenya izakina na
Estonie saa 18:00, mu gihe u Rwanda ruzakina na Granada saa 21:00 kuri Stade
Amahoro.
Kuri uyu wa Kane umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine
yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mbere yo gutangira irushanwa.
Uyu mutoza uheruka guhabwa gutoza Amavubi nyuma y’imyaka
11 ayavuyemo yagaragaje ko intego nyamukuru aje afite ari ugutsinda,
by’umwihariko mu mikino Amavubi azajya kinira mu rugo.
Yagize ati:”Sinaje hano gutsindwa. Ndashaka gutsinda
kandi ndashaka gutsinda ubu. Iyo turi mu rugo, tugomba gutsinda uwo ari we
wese, kuko ni twe tugena ibibera iwacu.”
Ku kibazo cy’imyiteguro y’ikipe, yasabye Impuzamashyirahamwe
y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kongera igihe amakipe ahabwa cyo kwitegura,
kuko iminsi itangwa idahagije.
Ati: Twahawe iminsi micye yo kwitegura, utabariyemo
igihe cy’ingendo z’abakinnyi. Hari n’umukinnyi wageze hano ejo bwa mbere
atangira imyitozo uwo munsi.”
Yongeyeho ko abakinnyi benshi bakina hanze y’u
Rwanda bagorwa no kuhagera , bigatuma imyiteguro iba mike cyane.
Ati: “Ku bakinnyi bakina i Burayi bagaruka muri
Afurika cyangwa Aziya, urugendo ruba rurerure kandi ruruhije. Ibi bituma
tubabona iminsi ibiri cyangwa itatu gusa mbere y’umukino, bikaba bigora
imyiteguro.”
Yasabye FIFA kongera iminsi y’imyiteguro nibura
ikagera kuri 12.
Ati: Iminsi umunani ntabwo ihagije. Twifuza ko yongerwa ikagera nibura
kuri 12 kugira ngo amakipe abone umwanya uhagije wo kwitegura.”
Stephen Constantije ku bijyanye n’imyitozo, yavuze
ko bamaze gukora imyitozo ine yo ku kibuga, anashimira abakinnyi ku bwitange
bagaragaza.
Yagize ati:”Abakinnyi barakora cyane kandi bafite
ubushake. Batanga imbaraga zose mu myitozo.”
Yanagarutse ku kuba abakinnyi b’Amavubi baragiye
bahindurirwa abatoza kenshi mu myaka ishize, ibintu yavuze ko bigora iterambere
ry’ikipe.
Ati: Mu myaka 11 ishize, ikipe yagize abatoza bagera
ku 10. Ibi si byiza ku bakinnyi, ariko nizeye ko nzamara igihe kirenze
icy’abandi.”
Yavuze ko hari gahunda nshya zatangiye gushyirwa mu
bikorwa zirimo kwita ku mibereho y’abakinnyi no gukoresha siyansi mu myitozo nubwo bizafata igihe kugira ngo zitange
umusaruro ugaragara.
Ati: “Twashyizeho uburyo bushya bwo gukorana
n’abakinnyi, harimo kwita ku buzima bwabo no gukoresha siyansi mu myitozo.
Nubwo bizafata igihe, abakinnyi batangiye kubona impinduka nziza.”
