Ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026 ni bwo Al Hilal SC
yanyagiye iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe ibitego 8-0 mu mukino wongewe ku munsi wa 15 wa shampiyona
y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.
Ni ibitego bya Adama Coulibaly watsinze bine ari
wenyine, Jean Claude Gorumugisha watsinze bibiri wenyine, Ousman Diouf watsinze
kimwe na Emmanuel Flomo.
Nyuma y’uyu mukino wabonetsemo imvura y'ibitego, umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars
n’abungiriza be usibye Nduwimana Pablo, bahise batandukana nayo. Uyu mutoza ukomoka mu Burundi yari yarageze mu
Amagaju FC ari mu cyiciro cya kabiri ayafasha kuzamuka muri 2023.
Iyi kipe yo mu Burundi ntabwo ihagaze neza muri uyu
mwaka w’imikino dore ko nk'ubu imaze imikino itandatu idatsinda. Kugeza ubu iri
ku mwanya wa 17 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16.

Niyongabo Amars yatandukanye n'Amagaju FC
