Umutoza wa Rutsiro FC yasubije abamushidikanyaho anasobanura intego binjiranye mu mwaka mushya w’imikino

Imikino - 11/09/2025 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Rutsiro FC yasubije abamushidikanyaho anasobanura intego binjiranye mu mwaka mushya w’imikino

Bizumuremyi Radjab utoza ikipe ya Rutsiro FC yasubije abavuga ko umupira w’amaguru w’abagabo wamusize ndetse anasobanura intego bagiye kwinjirana mu mwaka mushya w’imikino wa 2025/2026.

Ikipe ya Rutsiro FC ni imwe mu makipe yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino cyane cyane mu gice kibanza cya shampiyona dore ko yanageze ku mwanya wa 4 nubwo byaje kurangira isoreje ku mwanya wa 9.

Kuri ubu ariko iyi kipe yahinduye umutoza izana Bizumuremyi Radjab watozaga na AS Kigali WFC.

Uyu mutoza yabwiye InyaRwanda ko ari mushya muri Rutsiro FC ariko atari mushya muri shampiyona y’u Rwanda ndetse avuga  intego zabo mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ati: ”Ndi umutoza mushya ariko kuba ndi mushya muri Rutsiro Fc ntabwo bivuga kuba mushya mu mupira. Imihigo ni nk'iy'ahandi hose ni ukuza mu makipe yitwara neza muri shampiyona. Njyewe ibyo ari byo byose ibinzanye ntabwo harimo ugusubiza ikipe inyuma ni ukuyigiza imbere “.

Yavuze ko ashingiye ku biganiro yagiranye n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi bafite icyizere cyo kwitwara neza gihari. Ati: ”Nshingiye ku biganiro nagiranye n’ubuyobozi ndumva byose bishoboka nihabaho ubwo bufatanye kandi n’abakinnyi bafite ubushake ndetse nta kabuza tugomba kuzagira umwaka w’imikino mwiza.

Twongeyemo abakinnyi 6 ariko kugeza ubu ntabwo umuntu yabaha amanota tutaratangira shampiyona, ushobora kubabona bari hejuru uko iminsi igenda bakamanuka cyangwa bakazamuka ariko mfite icyizere ko tuzagira shampiyona nziza.

Umutoza wa Rutsiro FC yavuze ko mu gutegura umwaka w’imikino mushya batigeze bakina n’amakipe akomeye atanag akazi kagaragaragara ariko ko ashingiye ku myitozo n’ubundi bimuha icyizere.

Yavuze ko intego ya Rutsiro FC atari  ugutwara igikombe ariko ko ari ukuva ku mwanya wa 9 mu mwaka ushize w’imikino yari yasorejeho ubundi igasoreza imbere yawo.

Bizumuremyi Radjab yasubije abavuga ko umupira wamusize yifashishije urugero rwa Robertinho. Ati: ”Nta myaka ibiri ishize mvuye muri shampiyona. Abavuga ngo umupira w’abagabo waransize ni icyifuzo. Umupira wacu ukinirwa cyane ku magambo kurusha ibikorwa.

Urugero numvise bavuga ko Robertinho afite ubumuga bwo kutabona ariko se abamuhaye akazi  bahaye akazi umuntu ufite ubumuga bwo kutareba, bifuza gukoresha uwo muntu?Kubera amarangamutima ushaka kugutuka agutuka icyo ashatse, akakuvugaho icyo ashatse ikiri ngombwa ureba ibyo umuntu azakora”.

Perezida w’ikipe ya Rutsiro FC, Ernest Nsanzineza we yavuze ko bagiye gutangira umwaka mushya w’imikino bari bamze amezi abiri bari hamwe ndetse nawe ashimangira ko intego bagiye kwinjirana arizo kudasubira inyuma ku mwanya bari basorejeho mu mwaka ushize w’imikino.

Ati: ”Twari tumaze amezi abiri turi kumwe nk’ikipe, twatangiye kuwutegura dushaka abakinnyi bazunganira abahari. Mu mwaka ushize w’imikino twasoje turi ku mwanya wa 9, rero iyo abantu b’abagabo bahiga ntabwo bahiga basubira inyuma ahubwo bahiga bajya imbere.

Ni ukuvuga ngo kuza mu makipe y’imbere nta kintu byaba bidutwaye ariko binashobotse ntaho kugarukira umuntu yakwiha, uko imikino izagenda yigira imbere tuzajya tubona aho ibintu byerekera tuganire n’abatoza n’abakinnyi”.

Bizumuremyi Radjab wa Rutsiro FC yasubije abavuga ko umupira w’amaguru w’abagabo wamusize yifashishije urugero rwa Robertinho



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...