Kuri uyu mukino wa El Clasico wakinwe ku Cyumweru
gishize Real Madrid ikitwara neza itsinda FC Barcelona ibitego 2-1, ku munota
wa 72 Vinicius yasimbujwe Rodrygo ariko ntiyabyishimira agenda avuga amagambo
mabi mu mujinya mwinshi ndetse ahita anajya mu rwambariro.
Amwe mu magambo yavuze yibajije impamvu buri gihe
ari we usimbuzwa ubundi avuga ko byaba byiza kurushaho avuye mu ikipe. Nyuma
y’ibi, uyu mukinnyi yasabye imbabazi abinyujije ku rukuta rwa X. Yasabye
imbabazi abafana ba Real Madrid ndetse avuga ko yanazisabye abakinnyi bagenzi
be mu myitozo.
Yagize ati: ”Uyu munsi ndashaka gusaba imbabazi
abafana bose ba Real Madrid kubera uko nabyitwayemo ubwo nasimburwaga muri
Clásico. Nk'uko nabikoze imbona nkubone mu myitozo uyu munsi ndashaka gusaba
nanone imbabazi bagenzi banjye, ikipe na perezida.
Hari igihe ishyaka ryanjye rimperana kubera ko mpora
nifuza gutsinda no gufasha ikipe yanjye. Imiterere yanjye yo guhatana ikomoka
ku rukundo nkunda iyi kipe n'ibyo ihagarariye byose”.
Ikinyamakuru The Athletic cyahise gitangaza ko abantu ba hafi ya Vinicius bavuze ko kuba atavuze izina rya Alonso mu itangazo
yabikoze abishaka kuko ngo yumva atarafashwe neza n’umutoza kuva yagera mu
ikipe.
Ibi ariko umutoza wa Real Madrid yabigendeye kure
avuga ko yanyuzwe n’uburyo umukinnyi yitwaye ndetse ko ikibazo cyarangiye. Ati: "Ku wa Gatatu twagize inama nk’ikipe yose, kandi Vinicius yitwaye neza cyane.
Yavuze ibyo yumva mu mutima we, abivugana ukuri n’umutima mwiza. Kuri njye,
ikibazo cyarangiye burundu,
Itangazo rye ryari ryiza kandi ryerekanye ukuri.
Icy’ingenzi kuri njye ni amagambo yavuze imbere y’ikipe, abafana n’abayobozi.
Kuri njye, icyo kibazo kirangiye.”
Kugeza ubu ikipe ya Real Madrid iyoboye urutonde rwa La Liga n’amanota 5 imbere ya FC Barcelona kuri uyu wa Gatandatu barakira Valencia kuri Santiago Bernabéu.

Umutoza wa Real Madrid yemeje ko ikibazo hagati ye na Vinicius cyarangiye nyuma yo gusaba imbabazi

