Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku kibazo cya Bassane wahagaritswe anagira icyo asaba abafana-VIDEO

Imikino - 23/04/2026 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku kibazo cya Bassane wahagaritswe anagira icyo asaba abafana-VIDEO

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports,Haringingo Francis yavuze ku kibazo cya Azis Bassane wahagaritswe kubera imyitwarire mibi, asaba abafana kuzajya kubashyigikira i Huye.

Ibi yabigarutseho nyuma yo kunganya na Gorilla FC 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026 wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa kumi n'ebyiri kuri Kigaki Pele Stadium.

Haringingo yavuze ko hari ibyahindutse mu kibuga. Ati: ”Ku mikino iheruka nari nababwiye ko hari ibintu dutegetswe guhindura cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire mu kibuga kuko Rayon Sports ni ikipe nkuru. Icya mbere cyari uko kwitwara nk’ukinira ikipe nkuru mu kibuga, icya kabiri ari ukurema uburyo. 

Ubu nibaza ko hari icyahindutse twigiye imbere kuko umukino twakinnye uyu munsi utandukanye n’indi twakinnye. Uyu  munsi twashoboye kubona uburyo bwo kugera mu izamu hasigaye gusa ko twigirira icyizere abantu bakabona ko ibitego bikaboneka kuko iyo kipe imaze igihe kinini idatsinda n’icyizere ku bakinnyi kiratakara cyane cyane kuri ba rutahizamu.”

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko ibibazo bye by’imyitwarire ubuyobozi bw’ikipe buri mu iperereza. Ati: ”Ikibazo cya Aziz Bassane ni ibintu ikipe irimo irakurikirana, ni ibintu byamugaragayeho bakirimo barareba.

Muri rusange ubu bamenya ko Rayon Sports ifite ubuyobozi kandi ari ikipe nkuru abantu bategetswe kwitwara neza, abantu bategetswe kubyerekana mu kibuga kugira ngo ikipe ikomeze guhatana. Nta gihe gihari yahagaritswe ariko iperereza risanze ari byo cyangwa atari byo yahita agarurwa mu ikipe nta kibazo.”

Haringingo Francis yasabye abafana kuzajya kubashyigikira i Huye ku mukino ukurikiyeho wa shampiyona bazakinamo n’Amagaju FC ku Cyumweru. Ati: ”Dufite umukino kandi twegereje na ‘derby’ abafana nabo baba bakeneye icyizere ariko uyu munsi abashoboye kuza murabona ko hari icyahindutse. 

Ahubwo ikintu nashakaga kubasaba ni uko bazaza kuko natwe turabiteguye dushaka kubashimisha bazaduherekeze i Huye turimo turanitegura ‘derby’ nibaza ko dukomereje muri uyu mujyo dufite nterekereza ko bazabona ibyishimo kugeza nabo bavuze ngo ikipe imeze neza nk’uko tuyishaka.”




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...